AmakuruAmakuru ashushye

Minisitiri Uwacu Julienne yiseguye kuri Sauti Sol yatumiwe muri FESPAD 2018 igataha itaririmbye

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, yiseguye ku itsinda Sauti Sol, n’abakunzi biri tsinda ryatumiwe mu gitaramo gitangiza  iserukiramuco FESPAD 2018 rigataha ritaririmbye, kubyiswe ubukererwe bwiri tsinda rikomoka muri Kenya.

Minisitiro Uwacu  Julienne abishije kurubuga rwa Twitter yanditse yisegura kuri iri tsinda rya Sauti Sol, Abanyarwanda n’abandi bakunzi b’umuziki by’umwihariko abakunda umuziki w’iri tsinda ryo muri Kenya bari biteze gutaramana naryo muri FESPAD ariko ntibabasha kubibona.

Yanditse agira ati “Njyewe n’ubuyobozi bwa Minisiteri y’Umuco na Siporo turisegura ku bwo kuba hari ibitaragenze neza mu itangizwa rya FESPAD nk’uko byari byitezwe ku mpande zombi haba ku bahanzi n’Abanyarwanda muri rusange. Twiseguye kuri Sauti Sol, kuri buri muhanzi ndetse n’abafana muri rusange ku ntege nke twagize. Amasomo twakuyemo ntabwo azapfa ubusa.”

Iri tangazo Uwacu yasohoye, rije rikurikira iryo Minisiteri ayobora yashyize kuri Twitter mu ijoro ryo ku wa 29 Nyakanga naryo ryisegura kubanyakigali n’abandi bari bitabiriye iki gitaramo ,ryagiraga riti “MINISPOC yiseguye ku Banyakigali bose bari bitabiriye igitaramo gitangiza FESPAD2018 kubera kutaboneka kwa Sauti Sol yagombaga kubataramira, ntiboneke ku masaha yari yagenwe.”‏

Bucyeye bwaho , abasore bagize Sauti Sol nabo basohoye itangazo mu nyandiko no mu mashusho(Video) basobanura ko kuba batarabashije kuririmba byaturutse ku mitegurire y’iserukiramuco, ari ibitu bitabaturutseho.

Aba basore bavuze ko bategewe indege yagombaga kugera i Kigali saa tatu n’igice z’ijoro bagahita bajya kuri Stade i Remera kuririmba, ni nako byagenze kuko bavuye i Kanombe bahita bajya guhindura imyenda no kwitegura neza ngo baze bakeye, gusa abacuranzi babo bo bahise bajya kuri stade ahabera igitaramo , aba bahanzi bagiye kugera ahaberaga igitaramo babwirwa ko batari bubashe kuririmba kuko amasaha yagenwe yari yarangiye.

Sauti Sol imaze kuririmbira i Kigali inshuro nyinshi ndetse ibitaramo byayo bikitabirwa n’abafana batagira ingano ariko mu birori bifungura iryo serukiramuco siko byagenze. Iri tsinda ryari kuririmba nyuma y’abahanzi nka  Knowless, Bruce Melodie ndetse na Zao Zoba wo muri Congo Brazzaville, bagombaga gutangiza iryo serukiramuco mu gitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 29 Nyakanga 2018.

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, yiseguye ku itsinda Sauti Sol, n’abakunzi biri tsinda ryatumiwe mu gitaramo gitangiza  iserukiramuco FESPAD rigataha ritaririmbye
Abasore bagize itsinda rya Sauti Sol
Ibaruwa Sauti Sol yashyize hanze isobanura icyatumye bataririmba ri iki gitaramo

Indi nkuru wasoma: https://teradignews.rw/minispoc-yasabye-imbabazi-abanyarwanda-bari-bategereje-sauti-sol-mu-gitaramo-gifungura-fespad-2018/

https://teradignews.rw/sauti-sol-yasabye-imbabazi-abanyarwanda-video/

Twitter
WhatsApp
FbMessenger