AmakuruImyidagaduro

Sauti Sol yasabye imbabazi Abanyarwanda. (+VIDEO)

Nyuma ya MINISPOC , abagize itsinda rya Sauti Sol nabo basabye imbabazi abanyarwanda n’abakunzi b’umuziki bari bitabiriye ibirori byo gutangiza ku mugaragaro icyumweru cya Iserukiramuco nyafurika FESPAD cyahujwe n’icyumweru cy’Umuganura, ibi birori iritsinda rititabiriye.

Aba bahanzi babicishije ku rubuga rwa Twitter bavuze ko bari bageze mu Rwanda ariko kubera impamvu zitandukanye batabashije kuririmbira abitabiriye iki gitaramo, ariko kubera urukundo bakunda abanyarwanda bazagaruka vuba aha kubataramira. bagize bati “Kubafana bacu babanyarwanda tubiseguyeho kuba tutabashije kuririmba muri kiriya gitaramo , twari twageze mu Rwanda, abacuranzi bacu bari bageze ku rubyiniro basuzuma ibyuma, bereba  ko indangururamajwi zimeze neza , ariko igitaramo cyahagaritswe,  ”

Aba bahanzi bakomeje bavuga ko batazongera gutenguha abanyarwanda “Ubu turi kwitegura kugenda , gusa turabasezeranya ko tutazongera kubatenguha indi nshuro , mwakoze kuhagera, mu twihanganire , ntibyaduturutseho natwe, twari tuvuye i Lusaka muri Zambia dukerewe, ariko turabizeza ko tuzagaruka , tuzagaruka , mwakoze cyane , abantu bavuze byinshi kumbuga nkoranyambaga, gusa turabakunda cyane, Tuzagaruka.”

Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC) niyo yabanje kwisegura kubanyarwanda ibinyujije ku rukutwa rwayo rwa Twitter yasabye imbabazi abanyarwanda bari bategereje iri tsinda ryari kubataramira, aha bagize bati” MINISPOC yiseguye ku Banyakigali bose bari bitabiriye igitaramo gitangiza FESPAD 2018 kubera kutaboneka kwa  Sauti Sol yagombaga kubataramira ntiboneke ku masaha yari yagenwe.”

Iri tsinda ryategerezwe amasaha agera kuri abiri  ryagombaga kuririmba nyuma y’abandi bahanzi nka Knowless Butera, Bruce Melody ndetse na Zao Zoba wo muri Congo Brazaville.

Mu ibaruwa yabo bavuga ko ubutumire bubasaba kuzaza gutaramira Abanyarwanda muri FESPAD babubonye bubasanze muri Zambia aho bari mu kazi kenshi.

 

https://www.youtube.com/watch?v=blfNzoOdTRs&feature=youtu.be

Twitter
WhatsApp
FbMessenger