AmakuruAmakuru ashushye

MINISPOC yasabye imbabazi abanyarwanda bari bategereje Sauti Sol mu gitaramo gifungura FESPAD 2018

Mu birori byo gutangiza ku mugaragaro icyumweru cya FESPAD cyahujwe n’icyumweru cy’Umuganura, muri ibi birori hagombaga kuririmbira abahanzi banyuranye barimo na Sauti Sol yo muri Kenya gusa iri tsinda ntiryigeze riboneka ahaberaga iki gitarama nyuma yo kuritegereza amasaha abiri yose.

Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC) ibinyujije ku rukutwa rwayo rwa Twitter yasabye imbabazi abanyarwanda bari bategereje iri tsinda ryari kubataramira, aha bagize bati” MINISPOC yiseguye ku Banyakigali bose bari bitabiriye igitaramo gitangiza FESPAD 2018 kubera kutaboneka kwa  Sauti Sol yagombaga kubataramira ntiboneke ku masaha yari yagenwe.”

Impamvu yo gutegereza Sauti Sol amasaha abiri yose  yatewe n’amakuru abantu bitabiriye iki gitaramo babonaga avuga ko  Sauti Sol yari ivuye muri Zambia igahita iza mu Rwanda bityo hakaba habayeho gukerererwa, gusa nyuma isaha irengaho gato iminota makumyabiri ni bwo abacuranzi ba Sauti Sol bageze ahaberaga igitaramo.

Nyuma yuko aba bacuranzi bageze ahaberaga iki gitaramo baje bavuga ko Sauti Sol bageze mu Rwanda ndetse abahanzi berekeje kuri Hotel kubanza kwitunganya, aba nabo bamaze hafi iminota mirongo ine n’itanu bategereje aba bahanzi. Ubuyobozi bwa MINISPOC bwafashe icyemezo cyo gusubika igitaramo cya Sauti Sol Nyuma yo kubona ko iri tsinda ryakererewe rikaba rinakomeje gutinza abantu.

Ibirori byabanjirije igitaramo cya mbere cya FESPAD byakurikiwe n’abayobozi batandukanye
Sauti Sol yari yageze i Kigali ari abantu baracyibaza impamvu bataze kuririmba
Uwacu Julienne , Minisitiri w’umuco na Siporo ageza ijambo ku bitabiriye iki gitaramo

Indi nkuru wasoma https://teradignews.rw/abantu-bategereje-sauti-sol-mu-gitaramo-gifungura-fespad-baraheba-mu-gihe-abandi-bahanzi-baririmbye/

Twitter
WhatsApp
FbMessenger