AmakuruImyidagaduro

Jay Polly yarihanukiriye abeshya icya Semuhanuka abanyarwanda

Umuraperi Tuyishime Joshua cyangwa se Jay Polly, ni umuraperi umuntu atatinya kuvuga ko yigeze kwigarurira abakunzi b’injyana ya Hip Hop mu minsi yashize ndetse ku buryo n’abageze mu za mubukuru bakundaga ubutumwa bwabaga buri mu ndirimbo ze, gusa ariko ibi ntibimubuza kuba yarabeshye icya semuhanuka abanyarwanda akavuga ko yakoranye indirimbo na Davido.

Jay Polly aherutse kugira ibibazo akubita umugore we anamukura amenyo binamuviramo gufungwa amezi 5 gusa magingo aya yarangije igifungo ubu ari hanze, ariko nanone ibi sibyo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru ahubwo ikiri kuvugwa ni ikinyoma yahaye abakunzi b’umuziki nyarwanda ko yakoranye indirimbo n’umunya-Nigeria Davido.

Hari mu ijoro ryo ku wa 3 Werurwe 2018 mu gitaramo cyabereye muri Parikingi ya Sitade Amahoro i Remera, Davido yataramiye abanyarwanda mu rugendo rw’ibitaramo byazengurukaga Africa ahaye izina “30 Billion Tour”.   

Bijya gutangira hari mu kiganiro Davido yagiranye n’abanyamakuru akigera i Kigali cyabaye tariki 2 Werurwe 2018 muri Kigali Convention Center, Davido yabajijwe umuhanzi w’umunyarwanda azi, maze avuga ko azi umuraperi umwe gusa nawe atibuka izina ariko kera kabaye avuga ko ari Jay Polly. Kanda hano urebe uburyo bamenyanye

Ku munsi w’igitaramo nyirizina, Davido yageze ku rubyiniro aririmbira ibihumbi by’abantu bari baje kwihera ijisho uyu munya-Nigeria aririmba mu buryo bwa Live, yageze aho arabaza ati mbereke inshuti yanjye ya hano mu Rwanda? mbereke umuhanzi nkunda hano mu Rwanda? abantu bose n’amatsiko menshi bati yego.

Yahise ahamagara izina Jay Polly, umu-DJ we witwa Ikul ashyiramo indirimbo ya Jay Polly yitwa ‘Ku musienyi’ maze abantu biterera mu bicu bati umuhanzi wacu n’imahanga arazwi dore ko mu kinyarwanda gike Davido yageragezaga gufasha Jay Polly kuririmba iyi ndirimbo.

Bose bari ku rubyiniro, Jay Polly yarateruye aravuga ati, dufite ikintu gikaze turi gutegura kuva Nigeria kugera i Kigali, aha nta kindi yavugaga uretse indirimbo yitwa’ Money’ yari gukorana na Davido mbere y’uko akomeza urugendo rwe dore ko yari guhita yurira rutema ikirere akerekeza i Kinshasa gukomerezaho uruhererekane rw’ibitaramo bye.

Ibi babivuze bari ku rubyiniro

Jay Polly yakomeje kubeshya ko iyi ndirimbo ihari ariko ntiyakozwe.

Kuya 24 Mata 2018, yabajijwe iby’iyi ndirimbo yabeshyaga ko yitwa ‘I beg’ harya indimi aradidimanga abura igisubizo gihamye atanga kugeza asubije uko abyumva.

Icyo gihe hari mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda , Jay Polly yabajijwe uburyo azajya muri Nigeriya, uzishyura iyi ndirimbo, uzamwishyurira itike y’indege ndetse n’uzishyura amafaranga yo gufata amashusho maze arya indimi ku buryo yasubizaga wumva ari ibisubizo ari guhimba bitagira ukuri.

Yasubije agira ati :”Urumva njye na Davido twakoranye indirimbo, amajwi yayo yakorewe kwa Pastor P narayishyuye ndetse twohereje sample yayo iburamo amagambo ya Davido ngo ayashyiremo, urumva nyine iri gukorwaho n’abantu be nta kibazo[………] byanashoboka ko ari Davido uzayishyura .” Jay Polly yavuze ko amashusho yo byanga bikunze ari Davido uzayishyura,  ko we icyo azasabwa ari ukwishyura itike  y’indege .

Yavugaga ko yaba we ndetse na Davido bamaze kuririmbamo igisigaye ari uko amashusho yayo atangira gukorwa.

Kuya 24 Kanama 2018, Jay Polly yakatiwe gufungwa amezi atanu aryozwa gukubita no gukomeretsa umugore akamukura amenyo.

Yafunguwe muri Mutarama 2019 abwira itangazamakuru ko yabaye mushya agiye kwiyitaho no gusubukura imishinga y’indirimbo afite. Yahise ashyirwa mu bitabo by’abahanzi bafitanye amasezerano n’inzu ireberera inyungu z’abahanzi ya The Mane yashinzwe na Bad Rama.

Mu kiganiro yongeye kugirana na Radio Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Gicurasi 2019, Jay Polly yatangaje ko indirimbo ya mbere yari yakoranye na Davido yasubitswe burundu.

Yavuze ko mu minsi ishize we na ‘management’ ye bagiranye ibiganiro na Davido abaha gahunda y’uko bakora indi ndirimbo mu Ukuboza 2020. Ngo Davido yamusabye ko amajwi y’iyi ndirimbo yazasohokera rimwe n’amashusho yayo.

Jay Polly yatangaje ko mu Ukuboza 2020 we na Davido bazakorana indirimbo bemeranyije.

Jay Polly na Davido bateganyaga ko indirimbo bakoranye yari gusohoka mu 2018 none bayimuriye mu 2020, ubwo ni nyuma y’imyaka 4 uhereye igihe batangarije ko bakoranye indirimbo.  

Yagize ati “Njyewe ntibanyizere bumve ko mfite igikorwa ngomba kurangiza kandi cyabo. Icyo nababwira n’uko mu kwa cumi na biri twarangije kubyemeza,”

Yakomeje avuga ko umushinga wa mbere w’indirimbo yakoranye na Davido, amajwi yayo yafashwe bari muri Radisson Blu Hotel bafashijwe na Pastor P.   

Ngo bahisemo gukora indi ndirimbo bitewe n’uko ‘abantu ni bashya dufite mu mutwe hashya umwaka ni mushya ibintu byose ni bashya reka dukore ikintu gishya gikubita kigashwanyaguza.’.

Amashusho y’iyi ndirimbo ngo agomba kuzafatirwa muri Nigeria. Mu Ukuboza 2020 Davido azaba ari mu bikorwa bitandukanye by’iserukiramuco ry’iwabo ari nabwo azaba afite umwanya munini ndetse ko anifuza ko Jay Polly azahura n’abandi bahanzi bo muri Nigeria.  

Jay Polly yahamije ko kuba indirimbo yakoranye na Davido itarasohotse atari uko yafunzwe cyangwa se atari afite abajyanama mu muziki ahubwo ko hari byinshi byabiteye.

Jay Polly amaze imyaka igera ku icumi mu muziki. Mu bihe bitandukanye yakoze indirimbo zakomeje izina rye, iy’itwa Akanyarirajisho yo yamuhinduye umunyabigwi mu myandikire ndetse binamuhesha kwegukana Primus Guma Guma Super Star buri muhanzi aba yifuza hano mu Rwanda n’ubwo ryahagaritswe.  

David Adedeji Adeleke uri mu bakomeye muri muzika Davido atari uko afite ijwi ryiza ahubwo ari uko akora cyane nkuko nawe yabibwiye itangazamakuru rya hano mu Rwanda ubwo ahaherukaa maze iminsi mu bitaramo bikomeye ndetse aritegura gutaramira Philadeliphia muri Leta zunze ubumwe za Amerika, kuya 31 Gicurasi 2019.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger