Amakuru ashushye

Davido yatangaje uburyo yahuye na Jay Polly nyuma bakaza kuburana

Mu mugoroba wo kuri uyu  wa Gatanu tariki ya 2 Werurwe 2018 nibwo Umunya-Nigeriya Davido yasesekaye I Kigali aho aje mu gitaramo hano mu Rwanda.

Akigera ku kibuga cy’indege I Kanombe Davido ntabwo yabonye umwanya wo kuvugana n’itangazamakuru ahubwo yahise ajya mu kiganiro n’itangazamakuru nyine cyabereye muri Kigali Convention Center.

Davido akigera i Kigali yahise afotora agafoto

Muri iki kiganiro niho Davido yavuze ko ubwo aheruka mu Rwanda mu 2014 yahuye n’umuhanzi wa hano mu Rwanda Jay Polly bakaganira ariko nyuma akaza kumubura ngo babe baganira byimbitse kuko icyo gihe bahuye  nta mwanya uhari wo kuganira.

Davido yagize ati:”Nza mu Rwanda bwa mbere umuhanzi nahuye nawe bwa mbere ni Jay polly  byari byiza duhura ariko nyuma naramubuze sinkimubona, ibyo dusabwa gukora ni ibyacu abanyafurika, tugomba gukorana.”

Abajijwe impamvu yahisemo kuza gutaramira mu Rwanda muri ibi bitaramo bye bizazenguruka Afurika , Davido Yagize ati:”Ni ubwa kabiri ngeze i Kigali ubwa mbere nahagiriye ibihe byiza hari inshuti nziza zo mu Rwanda nakunze, mfite impavu zo kuza mu Rwanda.”

Davido yanabajijwe uko abona umuziki w’Afurika muri rusange Afurika y’iburasirazuba , Uburengerazuba cyangwa se Afurika yo hagati .

Davido  yakomeje avuga ko umuhanzi Diamond ariwe bakoranye indirimbo wo muri Africa y’iburasirazuba , yakomeje avuga ko umuziki wo hanze ya Afurika ukomeye , ikindi kandi we asanga gufatanya hagati yabo nk’Abanyafurika bizabafasha niba ukoze igitaramo ugashyiramo abahamzi benshi bo muri Afurika.

Davido aje i Kigali muri gahunda y’ibitaramo azakora bizenguruka Afurika. Ibi bitaramo bya Davido ni gahunda ye yihaye yo kuzenguruka Afurika akora ibitaramo afatanyije n’inzu itunganya umuziki akoreramo ya Sonny Music, Uyu musore ukunzwe cyane muri Afurika, ibitaramo bye  bizatangirira mu Rwanda kuri uyu wa  3 Werurwe 2018.

Iki gitaramo kizabera kuri Sitade Amahoro i Remera guhera Saa 6:00 z’umugoroba, Davido akazafatanya n’abahanzi nyarwanda barimo  Charly na Nina, Riderman, Yvan Buravan n’abandi. Kwinjira muri iki gitaramo bisaba kwikora ku mufuka ukishyura amafaranga 5 000frw mu myanya isanzwe, 20 000frw mu myanya y’icyubahiro ndetse na 50 000frw mu myanya y’icyubahiro cyane [V VIP].

Davido mu kiganiro n’itangazamakuru
Davido yari yishimiye kuba ari i Kigali

Iyi niyo modoka Davido yagiyemo

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger