Imyidagaduro

Jay Polly yadidimanze abajijwe ku bijyanye n’indirimbo bivugwa ko yakoranye na Davido

Mu gihe yarabajijwe ibijyanye na gahunda yo kurangiza gukora indirimbo “I Beg” Jay Polly avuga ko ari gukorana na Davido , uyu muraperi yariye indimi aradidimanga karahava kugeza asubije uko abyumva. 

Ibyo gukorana indirimbo na David Adedeji Adeleke wamamaye cyane nka Davido muri Muzika ya hariya mu gihugu cya Nigeriya Jay Polly we ubwe yabitangaje ubwo uyu munya Nigeriya aheruka mu Rwanda ubwo yari aje mu bitaramo bizenguruka Afurika Davido yise “30 Billions Concert”.

Davido yageze mu Rwanda ku ya 23 Mata 2018 , akigera ku kibuga cy’indege I Kanombe yahise yinjira mu modoka yerekeza muri Kigali Convention Center aho yari agiye kugirana ikiganiro n’itangazamakuru , muri iki kiganiro Davido yaratunguranye maze avuga ko mu Rwanda ahafite inshuti y’umuhanzi witwa Jay Polly n’ubwo kuvuga izina rye byamugoye.

Nyuma y’iki kiganiro icyakurikiyeho ni Igitaramo cyabereye muri Parikingi ya Stade Amahoro I Remera cyabaye ku ya 24 Mata, Davido yongeye gutungura abantu maze abwira abari bitabiriye iki gitaramo ati ese murashaka ngo mbereke umuhanzi w’inshuti yanjye hano mu Rwanda? Bose barikirizaga bati Yego Yego Yego……….

Icyakurikiyeho ni uko Davido yahamagaye Jay Polly maze agera ku rubyiniro , akigera ku rubyiniro , Jay Polly yafatanyije na Davido kuririmba indirimbo ye yitwa “Ku Musenyi” gusa ariko agiye kuhava asezeranya abanyarwanda ko aba bombi bafitanye umushinga ukomeye cyane .

Umushinga Jay Polly yavugaga rero ni uwo gukorana indirimbo , mu minsi ishize nibwo twaganiriye n’uyu muraperi adutangariza ko iyi ndirimbo yakozwe na Producer Pastor P . Icyo gihe yatubwiraga ko ibyo agomba kuzaririmba muri iyi ndirimbo byamaze gutunganwa hakaba hari hasigaye ibya Davido, Jay Polly yadutangarije ko icyatumye batagira muri Studio rimwe ari uko Davido yari afite umunaniro yari yavanye mu gitaramo. Jay Polly ariko avuga ko igice kimwe yaririmbye bacyohereje muri Nigeriya ngo na Davido ashyiremo ibitero bye ku buryo azajya muri Nigeriya bagiye gukora amashusho dore ko avuga ko bahisemo kuyishyira hanze iri mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Nyuma yo gutangaza ibi ariko hari amakuru yavugaga ko iyi ndirimbo itakozwe ari ukubeshya ngo kuko Davido yaba yaravuye mu Rwanda atagiye gushyiramo ibitero bye.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda , Jay Polly yongeye kubazwa ku bijyanye n’iyi ndirimbo maze  bamubaza uburyo azajya muri Nigeriya, uzishyura iyi ndirimbo, uzamwishyurira itike y’indege ndetse n’uzishyura amafaranga yo gufata amashusho maze arya indimi ku buryo yasubizaga wumva ari ibisubizo ari guhimba bitagira ukuri.

Yasubije agira ati :”Urumva njye na Davido twakoranye indirimbo, amajwi yayo yakorewe kwa Pastor P narayishyuye ndetse twohereje sample yayo iburamo amagambo ya Davido ngo ayashyiremo, urumva nyine iri gukorwaho n’abantu be nta kibazo[………] byanashoboka ko ari Davido uzayishyura .” Jay Polly yavuze ko amashusho yo byanga bikunze ari Davido uzayishyura,  ko we icyo azasabwa ari ukwishyura itike  y’indege .

Uru rusobe rw’amayobera no kudidimanga asubiza ibijyanye n’indirimo “I Beg” Jay Polly avuga ko ari gukorana na Davido bikomeje gutera urujijo muri benshi dore ko hari n’abakomeje kuvuga ko avuga ibi kugirango yongere avugwe mu itangazamakuru dore ko akimara gutewara Guma Guma atongeye kuvugwa.

 

 

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger