AmakuruImyidagaduro

Zizou Alpacino yagize icyo avuga ku ndirimbo ‘Romeo&Juliet’ yakorewe muri Studio ye , ikavugwaho gushishura

Zizou Alpancino nyiri  Monster Records yakorewemo indirimbo ya Dream Boys , ‘Romeo& Juliet’ ikavugwaho ibintu byo gushishura(Kwiba) indirimbo ya Beka Flavour wo muri Tanzania, Dj Zizou abona ko mu Rwanda ntakintu bakora ahandi badakora.

Zizou mu bihe byashije yakunze guhuriza hamwe abahanzi batandukanye mu ndirimbo imwe hari i byagiye bivugwa ko hari indirimbo nyinshi yagiye agiramo uruhare kandi ari inyibano (Inshishurano). # Uyu mugabo avuga ko iyi ndirimbo ya Dream Boys ntaho ihuriye nawe nubwo yakorewe iwe. “Njyewe ntaho mpuriye nabyo ,Kampani ni Kampani, Zizou ni Zizou, Dream Boys ni Dream Boys njye ntanipfunwe byantera, mu Rwanda usanga umuntu asigaye yumva indirimbo adashaka kumba ubwiza bwayo  ashaka kumva icyo bashishuyeho.”

Uyu mu Dj abona ko abanyamakuru bamwe na bamwe bakabya iyo bageze ku kintu cyo gushishura kandi ngo bakivuka ngo ibi bintu byari bihari, Mu kiganiro  Samedi Detante  Dj Zizou yagize ati “Tuvuka iryo jambo ryari rihari  byaje bite, n’uko ngo rero  u Rwanda ntacyo dukora ahandi badakora ,ntekereza ko kuri ubungubu Isi yarahindutse mukwiye guhindukana nayo mukumva ko ibintu byahindutse nyine, musigaye mubona  byoroshye ayo makuru ko indirimbo yashishuwe kera byarabaga ariko ntago mwabaga mufite ubwo uburyo mugera kuri ijo ndirimbo  rero niyo si turimo.”

“Ndavuga abanyamakuru bamwe na bamwe ntekereza ko hari abakoze  indirimbo nziza zidashishuwe  mwagakwiye kuvuga ko bakoze ibintu byiza, indirimbo nziza zitashishuwe  ariko ntimwigeze mubivugaho izo ndirimbo se ntizirengana ntekereza ko twagakwiye kubakana , Dream Boys bafite ibindi bintu byiza batashishuye.”

Beka Flavour nyiri iyi ndirimbo “Sikinai” we avuga ko atari asanzwe akurikira umuziki wo mu Rwanda ahubwo yatunguwe no kubona bafata indirimbo ye  bakayigana bimushisha ko umuziki we hari urwego umaze kugeraho rukomeye  “Baranshatse bo n’ubuyobozi bwabo turaganira ntabwo ari bibi , gusa nabonaga amashusho yabyo bikantungura ahubwo abanyarwanda  nibo babisakaje cyane nabonaga ubutumwa (Message) bwinshi nafungura ngasanga  nibyo ngibyo gusa (Copy&Paste).”

Zizou Alpancino nyiri nzu itunganya umuziki ‘ Monster Records’ yakorewe mo indirimbo ‘Rome&Juliet’ ya Dream Boys  ft Riderman

Dj  Zizou Alpancino

Indi nkuru wasoma:  “Aba banyarwanda mbagire nte koko?” Beka Flavour 

.                   TMC wo muri Dream Boys yagize icyo avuga ku ndirimbo bivugwa ko bibye 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger