AmakuruImyidagaduro

TMC wo muri Dream Boys yagize icyo avuga ku ndirimbo bivugwa ko bibye

Nyuma y’icyumweru kimwe itsinda rya Dream Boys rishije hanze indirimbo yabo nshya ‘Romeo & Juliet’ bashyize hanze bafatanyije na Riderman , iyi  ndirimbo yahise yamaganirwa kure na bamwe mu bakunzi b’umuziki nyarwanda bavuga ko iyi ndirimbo bayibye bimwe bita “gushishura”.

Iyi ndirimbo abahanga mukumva neza indirimbo z’abahanzi bavugwa ko Dream Boys yayibye umuhanzi wo muri Tanzania witwa Beka Flavour nawe ufite indirimbo yise ‘Sikinai’ indirimbo abantu benshi bafashe bagahuza niyi ya Dream Boys bashaka kwerekana ukuntu izi ndirimbo zisa neza neza babisakaza ku mbuga nkoranyambaga.

Mujyanama Claude wamamaye nka TMC umwe mubagize iri tsinda rya Dream Boys yavuze ko mu byukuri iyi ndirimbo ya Beka Flavour batari bayizi ngo yayimenye nyuma yo gushira hanze indirimbo yabo ‘Romeo & Juliet’

TMC aseka cyane yagize ati ” Hahhh icyo nakubwira m’ukuri kwambaye ubusa pee ni uko iriya ndirimbo yuriya muntu nayimenye  nyuma iyacu yamaze gusohoka ariko nyumvishe numva harimo ibintu bijya guhura, harimo uburyo bw’imiririmbire(Melody) bijya guhura, ariko ntabwo ari indirimbo yose  ntabwo twakoze copy& paste pe ntabwo twiganye indirimbo ye. “

Icyakora uyu muhanzi yemera ko ufashe izi ndirimbo ukazihuza zishobora kumvikana neza nkaho ari zimwe nubyo atemera ko ari indirimbo yose akavuga ko ari amasegonda make ahura.

“Kariya ka videwo bakose ni akamasegonda make cyane  sinzi niba anarenze icumi , ufashe indirimbo nyinshi ukazitaho ukagenda ureba neza ntabwo wabura amasegonda atanu  ashobora guhura nayindi ndirimbo ari nabyo benshi muri iyi minsi bita Sampling, ariko icyo nakubwira cyo iriya ndirimbo ntabwo ari igishishwa (Copy & Paste) ari ubutumwa burimo buratandukanye , n’ijyana(beat) ntabwo ari zimwe ndetse n’igitero cya 2 ni cya 3 ntabwo ntaho bihuriye.”

Beka Flavour we akimara kubona amashusho bari bakoze bagahuza izi ndirimbo zombi  “Romeo &Juliet” na “Sikinai” yaratunguwe cyane kubona abahanzi  bababnyarwanda bigana indirimbo ye gusa ngo byanara mushimishije kubona indirimbo ye yageze kure cyane ko asa n’umuhanzi ukizamuka muri Tanzania.

Platini na TMC bagize itsinda rya Dream Boys
Mujyanama Claude  wamenyekanye nka TMC
Beka Flavour watunguwe no kubona indirimbo ye yiganwa n’abanyarwanda

 “Aba banyarwanda mbagire nte koko?” Beka Flavour 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger