AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Trump yateye umugongo ubutumire bw’inteko iri kwiga uko yamweguza

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 2 Ukuboza 2019, ibiro bya Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump, byatangaje ko ku wa gatatu Trump n’abanyamategeko be batazitaba inteko izateranira mu cyumba cy’inteko ishinga amategeko ikomeje kwiga ku kumweguza.

Umujyanama mu biro bya Amerika yandikiye inteko y’abacamanza ko perezida Trump adashobora kwitaba icyo gikorwa ngo gikorwa mu buryo “bubogamye”.

Mu cyumweru gishize, Trump yasabwe n’abagize iyi nteko kuyitaba akisobanura cyangwa akareka gukomeza kwinuba yamagana ibiri gukorwa.

Ibiro bya perezida wa Amerika ntabwo byatangaje niba Trump azitabira kumva ibyo kumweguza ku nshuro ya kabiri, bivuga ko niyongera gutumizwa bazasubiza ubwo butumire ukwabwo.

Ibiro bya perezida wa Amerika bivuga ko ibiri gukorwa “bikorwa mu buryo bubogamye”.

Byatangaje kandi ko ubutumire bwa perezida bwo kwitaba iyi nteko ku wa gatatu w’iki cyumweru babubonye bitinze bityo Trump ntabone umwanya uhagije wo kwitegura iyi nteko.

Ibyabanje kuri iyi nkuru

Perezida Trump yatumiwe mu rubanza rwa Mbere rwo kumweguza

Twitter
WhatsApp
FbMessenger