Zimbabwe yatangaje ko yatangiye gukora ku busabe bwa perezida Kagame bwo guhabwa abarimu bashoboye
Nyuma y’uko perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ahaye Leta ya Zimbabwe icyifuzo cyo guha u Rwanda abarimu bashoboye, Leta ya Zimbabwe yatangaje ko yatangiye gukora kuri ubwo busabe.
Ubu busabe bwa perezida Kagame, bugamije ku kongera ireme ry’uburezi mu Rwabda.
Hashize icyumweru kimwe Perezida Kagame agejeje icyo cyifuzo ku ntumwa za Zimbabwe zari zitabiriye Inama y’Ubucuruzi n’Ishoramari ihuza u Rwanda na Zimbabwe yabaye mu gihe cy’iminsi itatu guhera ku wa 28 Nzeri 2021, ihuje abasaga 200.
Ku munsi wa kabiri taliki ya 29 Nzeri, ni bwo Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rukeneye cyane abarimu b’inararibonye baturutse muri Zimbabwe, agira ati: “Ndabasaba ko ibyo mwabikoraho vuba kuko ibyo ni byo twavuze. Umubare wose mwabona, abarimu bashoboye ntekereza ko twabakira kuko turabakeneye byihutirwa.”
Minisitiri w’Abakozi ba Leta, Umurimo n’Imibereho myiza y’Abaturage Prof Paul Mavima, yavuze ko Guverinoma ya Zimbabwe yashimishijwe no kwakira ubusabe bw’u Rwanda bwo kurwoherereza abarimu.
Yagize ati; “Nashimishijwe n’uko Perezida w’u Rwanda yaduhamagariye kubaha abarimu. Tugiye kubikoraho byihuse kugira ngo dufatanye mu kubaha abarimu bakenewe. Ndetse iyi ni intambwe y’urugero rwiza yakwifashisha no mu zindi nzego. Dufite abaganga bajya gukora mu mahanga, dufite n’abenjenyeri bagiye gukora mu bice bitandukanye.
Prof. Mavima yakomeje avuga ko igisigaye ari uko Leta ya Zimbabwe yatangira kubyaza umusaruro ayo mahirwe yo kugira abakozi bafite ubushobozi bwo gukora mu mahanga.
Yakomeje agira ati: “Mu by’ukuri guteza imbere abakozi ni inshingano ya Leta. Dushyira imbaraga mu kwigisha abarimu, abaforomo n’abenjenyeri, kandi ni ngombwa nk’Igihugu ko natwe tubibonamo inyungu igihe abaturage bacu bagiye gukora mu mahanga.”
Yakomeje vuga ko ibihugu nk’u Bushinwa na Cuba n’ibindi bihugu, bibyaza umusaruro koherereza abakozi bafite ubumenyi buhagije mu mahanga, ari na yo mpamvu afite icyizere cy’uko koherereza u Rwanda abarimu biri mu byakwinjiriza Zimbabwe amadovize.
Ati: “Uru rwaba rubaye urugero rwa mbere rw’uko no mu gihe gitaha twohereje abakozi mu mahanga twazaba dufite uburyo bw’imikoranire n’ibindi bihugu butwungura. Ntabwo ari nka bya bindi abantu bimukira mu mahanga ku bushake bwabo, ahubwo ubu bwo bazaba boherejwe mu mahanga ku bufatanye bw’ibihugu.”
Yakomeje avuga ko mbere yo kohereza abo barimu hazajya habanza kuganirwa ku buzima n’imibereho y’abo barimu haba mu kazi ndetse no hanze yako mu gihe bari mu Rwanda, bikajyana no kumenya uko bazajya bakwa misoro n’uko bagenerwa uburenganzira bw’umukozi.
Prof. Mavima ashimangira kandi ko yizeye ubushobozi bw’abarimu bo muri Zimbabwe ku buryo nibagera mu Rwanda bazagaragaza umwihariko kandi bagahagararira igihugu cyabo neza.
U Rwanda ruratubwira ruti muduhe abarimu banyu kuko barashoboye, ariko na Botswana, Afurika y’Epfo, na Namibia barashaka abarimu bo muri Zimbabwe. N’iyo ugiye mu bwongereza uhasanga abarimu bo muri Zimbabwe kandi usanga bakora neza cyane.”
Leta ya Zimbabwe iteganya kurushaho kongera imbaraga mu gutegura abarimu n’abandi bakozi nyuma yo kubona ko amahanga agenda yifuza kubona abarimu bashoboye baturutse mu Gihugu.
Inkuru yabanje