AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame yabaye umukuru w’Igihugu wa mbere wasuye Dubai Expo2020 ,mu mafoto reba uko byari byifashe

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, uri i Abu Dhabi aho yitabiriye inama kuri za Politiki, kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Ukwakira 2021, yasuye aho urwanda rumurikira ibyo rwajyanye mu imurikagurisha mpuzamahanga ribera i Dubai muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu.

Iryo murikagurisha ryiswe Dubai World Expo 2020, ryatangiye ku wa Gatanu tariki ya 1 Ukwakira 2021, bikaba biteganyijwe ko rizasozwa ku ya 31 Werurwe 2022.

Mu byo u Rwanda rumurika muri iryo murikagurisha mpuzamahanga ry’i Dubai, harimo amateka yarwo ya mbere y’ubukoloni, ayo mu gihe cyabwo, aya nyuma yabwo harimo n’aya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse n’ibijyanye no kwiyubaka k’u Rwanda.

Ikibanza u Rwanda ruherereyemo cyiswe ‘Opportunity District’, abagisura bakaba basobanurirwa amateka yarwo ya mbere y’ubukoloni, ayo mu gihe cyabwo, aya nyuma yabwo harimo n’aya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse n’ibijyanye no kwiyubaka k’u Rwanda.

Ikibanza cy’u Rwanda kiri mu byiciro bine. Icya mbere ni ‘Dusk’ gikubiyemo amateka y’u Rwanda mbere no mu gihe cy’ubukoloni, ‘Night’ igaragaza amateka y’u Rwanda yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi’, ‘Dawn’ igaragaza amateka yo kongera kwiyubaka k’u Rwanda nyuma ya Jenoside na ‘Day’ nk’igice kigaragaza ibyo u Rwanda rwifuza kugeraho mu gihe kiri imbere.

Perezida Kagame wabaye Umukuru w’Igihugu wa mbere wasuye iri murikagurisha, yakiriwe n’itsinda ry’Abanyarwanda bagaragaje umunezero udasanzwe wo kumwakira kimwe n’abandi bose bafite inyota n’amatsiko byo kumenya byinshi ku Rwanda.

Ubutumwa bwatanzwe n’abahagarariye iryo tsinda buragira buti: “Itsinda ry’u Rwanda ryanyuzwe no kwakira Nyakubahwa Perezida Paul Kagame. Ni we Mukuru w’Igihugu wa mbere usuye Dubai Expo 2020. Tubahaye ikaze mwese ku cyicaro cyacu muzahabona ibyiza byinshi bizababera urwibutso.”

Imurikagurisha Dubai Expo 2020 ryagombaga kuba guhera tariki 20 Ukwakira 2020 rikageza tariki 10 Mata 2021 ariko riza gusubikwa kubera umuvuduko w’icyorezo cya COVID-19. Kuri ubu, abitabira iri murikagurisha barengeje imyaka 18 y’ubukuru, basabwa kuba barakingiwe kandi bafite icyemezo cy’uko bipimishije bagasangwa ari bazima.

Byitezwe ko iri murikagurisha rizatanga imirimo 277, 000 rikazinjiza arenga miliyari 40 z’amadolari y’Amerika na ba mukerarugendo babarirwa hagati ya miliyoni 25 na 100.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger