AmakuruImyidagaduro

Uwahoze ari umugabo wa Anita Pendo yasezeranye imbere y’anategeko n’indi nkumi (Amafoto)

Nizeyimana Alphonse Ndanda wahoze ari umugabo wa Anita Pendo yasezeranye imbere y’amategeko n’inkumi aherutse kwambika impeta nyuma yo kwemeranya kubana akaramata mu minsi mike ishize.

Uyu musore Nizeyimana Alphonse Ndanda yasezeranye nyuma y’igihe gito amaze hagaritse ibyo gukina umupira w’amaguru, akaba yasezeraniye mu Murenge wa Gisozi .

Ku Cyumweru, tariki 4 Nyakanga 2021, ni bwo Nizeyimana yambitse impeta uyu umukobwa bitegura kurushinga biteza impaka hirya no hino kuko abatari bacye batekerezaga ko we na Anita Pendo babyaranye abana babiri bazasubirana bakubaka ndetse bakarera abana babo, gusa siko byagenze kuko uyu mugabo wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda yahisemo kuzabana ubuzima bwe n’undi mukobwa.

Ndanda ubwo aheruka kuganira n’itangazamakuru yahishuye impamvu yahisemo gukunda undi mukobwa bihabanye n’ibyo benshi batekerezaga ko yasubirana na Anita.

Yagize ati “Ni umwe mu rungano twabyirukanye ku Gisozi aho nakuriye, twakundanye kuva cyera ahubwo ni kumwe igihe kiba kitaragera ngo usobanukirwe uwawe”.

Icyo gihe kandi Ndanda wahoze ari umunyezamu wa AS Kigali, yahishuye icyatumye asezera burundu ku mupira w’amaguru.

Ati ”Ntabwo nzongera gukina umupira w’amaguru, nawusezeyeho burundu. Nakunze kugira imvune zo mu Ivi zari zarambase zikambuza gukina, mpitamo kureka umupira w’amaguru njya gushakira ubuzima ahandi”.

Nizeyimana Alphonse Ndanda yakiniye amakipe atandukanye arimo Esperance FC, Rayon Sports, Mukura VS na AS Kigali.

Nizeyimana Ndanda wirinze gutangaza amazina y’umukobwa bitegura kurushinga, mu minsi ishize ni bwo hatangiye kwamamazwa Filime ‘Intandaro y’Ikibi’ yakinnyemo, gusa avuga ko atari ibintu agiye kugira umwuga ahubwo yayikinnyemo agamije gushyigikira inshuti ye ntakindi.

Inkuru yabanje

Anita Pendo yasabiye umugisha uwahoze ari umukunzi we n’uwo bagiye kurushinga

Yanditswe na Vainqueur Mahoro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger