AmakuruImyidagaduro

Anita Pendo yasabiye umugisha uwahoze ari umukunzi we n’uwo bagiye kurushinga

Ku munsi w’ejo tariki ya 5 Nyakanga nibwo hasakaye inkuru ivuga ko Ndanda wabyaranye na Anita Pendo abana ba bahungu 2 yambitse impeta umukunzi amusaba ku zamubera umugore.

Nyuma y’uko iyi nkuru yasakaye mu bitangazamakuru hano mu Rwanda abantu benshi bacitse ururondogoro bavuga byinshi byiganjemo ko Anita Pendo baba bamuciye inyuma n’ibindi bitandukanye byagarukaga kuri Anita Pendo.

Kuri uyu wa Kabiri tarikiya 6 Nyakanga 2021,mu kiganiro Magic Morning gica kuri Magic Fm umunyamakuru Anita Pendo yagize byinshi atangaza kuri iyi nkuru ndetse anasubiza abantu benshi bamwoherereje ubutumwa bwiganjemo ubwo kumwihanganisha.

Mbere y’uko Anita Pendo agira icyo avuga yabanje kuvuga ko ibyabaye nta kintu cyamutunguye dore ko yatandukanye na Ndanda mu mwaka 2018 akaba yatunguwe ahubwo no kumva abantu batari babizi agendeye ku butumwa bamwohererezaga ubutumwa bwo kumwihanganisha.

Anita kandi yanifurije ishya n’ihirwe Ndanda n’umukunzi we mu buzima bushya bitegura kuzabamo.

Mu magambo ye bwite ,Anita Pendo yagize ati” Nta kintu na kimwe cyantunguye! mumuhe amahoro, Ndamushyigikiye rwose mu cyemezo kiza yafashe.Abantu benshi barabyarana ariko ntabwo kubyarana bivuze kubana.Nta kintu kidasanzwe cyabaye,kuba yafata umwanzuro wo gukomeza ubuzima bwe n’undi muntu ni sawa.Nari mbizi ko ari kumwe n’undi muntu kuri bamwe na bamwe byababereye bishya ariko njyewe nari mbizi.Ndamwifuriza amahirwe N’uwitegura kuba umugore we, bazabyare hungu na kobwa.Mbihaye umugisha kandi mbasabiye umugisha”.

Nd anda n’umukunzi we bagiye gushakana

Yanditwe na Didier Maladonna

Twitter
WhatsApp
FbMessenger