Umuramyi Patient Bizimana wifurizwaga na benshi kuzana umugore yasezeranye n’umukobwa uba muri Amerika(Amafoto)
Nyuma y’igihe kitari gito abakunzi b’umuririmbyi Patient Bizimana ufite izina rikomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza ana bamusaba kubereka umukazana, yabamaze amatdiko nyuma yo kurushinga n’umugore we Karamira Uwera Gentille usanzwe utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni mu muhango wo gusezerana imbere y’Imana wabereye mu rusengero rwa Evangelical Restoration Church (ERC) i Masoro.
Aba bombi basezeranyijwe n’umugore wa Apôtre Ndagijimana Joshua Masasu , Pasiteri Lydia Masasu. Baririmbiwe n’abahanzi barimo Gaby Kamanzi na Simon Kabera mu gihe Patient Bizimana nawe yaririmbiye umugeni we.
Bagiye gusezerana nyuma y’aho mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 19 Ukuboza muri Romantic Garden ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali hari habereye umuhango wo gusaba no gukwa.
Inkuru yabanje
Muri Mata 2018, Bizimana Patient yahawe inka na se umubyara, ahita amusaba gushinga urugo rwe bitarenze uwo mwaka wa 2018.
Icyo gihe, Bizimana yatunguriwe n’umubyeyi we imbere y’imbaga y’abitabiriye igitaramo cya Easter Celebration cyabereye muri Parking ya Stade Amahoro, ku mugoroba wo ku wa 1 Mata 2018. Iki gitaramo ubusanzwe gitegurwa na Patient Bizimana.
Icyo gihe ku rubyiniro Patient Bizimana yahamagaye umubyeyi we ngo amushimira urugendo yakoze ava mu Karere ka Rubavu akaza kumushyigikira.
Munyaribanje Léonard ubyara Bizimana Patient yahise amusanga ahirengeye, amwemerera inka anamuha umukoro.
Yagize ati ‘‘Ndashimira Patient n’abo bafatanyije badushimishije. Umwaka ushize mu gitaramo cyawe cyabereye muri Kigali Convention Centre (17 Mata 2017) naguhaye inka, ubu iri konsa. Ngiye kuguha indi ariko ndashaka ko uyibyaza umusaruro, tuzajya tuza tuvuga ko tugiye mu rugo rwa Patient. Ndifuza ko uyu mwaka wa 2018 ugira urugo rwawe.’’
Patient Bizimana watunguwe n’aya magambo ntiyahise abyakira mu gihe imbaga yari mu gitaramo yakiranye iyi nkuru n’amashyi menshi.
Ubukwe bwe bubaye nyuma y’uko yabuteganyaga mu 2020 ariko bikagenda bipfa kubera icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi kuva muri uwo mwaka kugeza uyu munsi.
Reba amafoto y’ubukwe
Amafoto by Igihe