AmakuruIyobokamanaUrukundo

Amafoto y’umukobwa ugiye kurushingana na Patient Bizimana

Patient Bizimana uri mu bahanzi bakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana wamamaye mu ndirimbo ‘Ubwo buntu’, ‘Menye neza’ n’izindi, agiye kwambikana impeta yo kubana akaramata n’umukobwa uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umukunzi wa Patient Bizimana yitwa Karamira Uwera Gentille akaba atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Tennessee.

Patient na Gentille baritegura kubana akaramata nyuma y’uko imihango yo gusaba no gukwa bayikoze mu ibanga rikomeye mu kwezi kwa Kamena 2019, ikaba yarabereye mu Rwanda mu karere ka Rubavu. Si ubukwe gusa bwagizwe ibanga, ahubwo n’urukundo rwabo barugize ubwiru bukomeye.

Mu myaka ibiri ishize ubwo yari mu gitaramo cya pasika ajya ategura ariko ubu kikaba kitarabaye kubera icyorezo cya COVID-19, Patient yagabiwe inka na Se asabwa kuyibyaza umusaruro agashaka umugore mu 2019, ariko na wo warangiye atarushinze ndetse anabibazwaho cyane ariko agasubiza ko atari padiri bityo ko azashaka none gahunda ni mu mpera za 2020.

Patient Bizimana yemeje aya makuru avuga ko mu mpera z’uyu mwaka wa 2020 ari bwo azasezerana imbere y’Imana n’umukunzi we.

Ni nyuma y’uko benshi bari bategerezanyije amatsiko ubukwe bwe by’akarusho abo mu muryango we bahoraga bamusaba ko ‘abereka umukazana’, nawe akabasubiza ko igihe nikigera bazamubona akongeraho ko ‘atazaba Padiri’.

Tariki 1 Mata 2018 mu gitaramo cy’amateka cya Pasika ‘Easter Celebration Concert’ cyari cyatumiwemo icyamamare Sinach, Patient Bizimana yagabiwe inka na Se Munyaribanje Leonard imbere y’imbaga y’abantu bari bitabiriye iki gitaramo, asaba uyu muhungu we ko bibaye byiza yagira icyo yibwira umwaka wa 2018 ukarangira nawe afite urugo rwe.

Iyo nka yamugabiye yari iya kabiri kuko no mu mwaka wa 2017 yari yamugabiye indi nabwo mu gitaramo cya Pasika dore ko buri mwaka uyu muhanzi akora igitaramo nk’iki.

Patient Bizimana agiye kurushingana na Uwera Gentille nyuma y’uko yagiye avugwa mu rukundo n’abakobwa batandukanye barimo umukobwa w’Intumwa y’Imana Masasu Yoshuwa, Deborah Masasu (aherutse gukora ubukwe), Miss Kundwa Doriane n’abandi, ariko aya makuru akaba yaririnze kugira byinshi ayavugaho ngo yerure abihakane cyangwa se ngo abyemere.

Uwera wemereye Patient Bizimana ko babana akaramata

Twitter
WhatsApp
FbMessenger