Umuhanzikazi Joshari yavugiye abakobwa binjizwa mu rukundo bakisanga bari mu kibuga cy’imiserebeko
Umuhanzikazi Joshari uri mu bahagaze neza mu muziki nyarwanda, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Weni” yagarutse cyane ku bibazo bya hato na hato bikunze kuvuka mu nkundo z’iki gihe.
Uyu muhanzikazi yagarutse cyane ku mukobwa wagiye mu rukundo,akihebera umusore bakundana, uwo musore we yamara kubona ko uwo mukobwa amukunda cyane agatangira kumwihenuraho no kumuca inyuma bitabuze kuko abona ko byanga bikunda amufite ijana ku ijana.
Muri iyi ndirimbo umukobwa agaragaza agahinda gakomeye akomeje kugirira muri urwo rukundo, ariko hagati aho akanavuga ko rimwe nawe azafata icyemezo akigendera kandi byanze bikunze umusore azasubiza amaso inyuma amukumbure ntaho akimukuye.
Joshari aganira na RBA (Radio Musanze ) mu kiganiro Star Focus yavuze ko akenshi abantu bakunze kwitwara gutyo mu rukundo, nabo baba bazi umuntu ubakunda bakamubabaza nkana ariko amaherezo umutima ubibutsa ibyo bakoze!
Yavuze ko yagize igitekerezo cyo kwandika iyi ndirimbo biturutse ku bitekerezo bitandukanye by’inshuti ze, akenshi zahuye n’ako kaga mu nkundo bagiye banyuramo.
Inkuru yabanje
Umuhanzikazi Joshari ukunzwe na benshi yavuze ikintu gikomeye agiye gukorera abakunzi be (Amafoto)
Reba indirimbo “Weni” ya Joshari👇👇👇👇