AmakuruImyidagaduro

Umuhanzikazi Joshari ukunzwe na benshi yavuze ikintu gikomeye agiye gukorera abakunzi be (Amafoto)

Umuhanzikazi Sharangabo Jolie umaze kwigarurira imitima ya benshi mu muziki nyarwanda nka Joshari, yavuze ko mu minsi mike agiye kongera gusendereza ibyishino abakunzi be bose aho bava bakagera.

Uyu muhanzikazi wakunzwe cyane mu ndirimbo yise “Judge” imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 30 (30k) kuri Youtube,ubu yavuze ko atahwemye gutekereza ko abantu be bakwiye ibyiza, akaba ari nayo mpamvu mu minsi mike yitegura kubagezaho indirimbo nshya yise “Weni”.

Mu kiganiro gito yagiranye na Teradignews.rw, Joshari yagerageje kuvuga bike kuri iyi ndirimbo ye nshya yise “Weni” asobanura inkomoko y’iri zina n’impamvu yahisemo kuyisangiza abakunzi be,bitewe n’akamaro yumva izagira mu gutambutsa ubutumwa ku mbaga nyamwinshi.

Yavuze ko “Weni” ari kimwe na “When” yo mu Cyongereza ivuga “ryari?” yakomeje asobanura ko yahisemo kuyandika muri buriya buryo nk’umwihariko w’umuhanzi kuko aribwo byakorohera abantu kuyibona ku mbuga nkoranyambaga nka Youtube n’ahandi dore ko ubusanzwe “When?” Zihari ubwazo ari akavagari kazo.

Ari”Abazumva indirimbo bazarushaho kubisobanukirwa neza kandi nzi ko bazanyurwa n’ibiyikubiyemo,kugeza ubu icyo nakubwira n’ibyabdindi wumva ngo “Agapfundikiye gatera amatsiko” gusa abantu banjye bazaryoherwa kuko mbategurira ibyiza ku bw’uko mbakunda”.

Joshari yakomeje avuga ko iyi ndirimbo “Weni” ivuga cyane ku bibazo bisigaye biranga inkundo z’iki gihe cyane cyane ku ruhande rw’abasore cyangwa se umukobwa wagiye mu rukundo cyane bikarangira amazi yogagamo amubanye amarike.

Indirimbo “Weni” isigaje amasaha make ngo ijye ahagaragara

Indirimbo “Weni” ni iya kabiri Joshari agiye kuba ashyize hanze kuva yatangira gukorana n’inzu ifasha abahanzi ya “The Rayan Music Entertainment” nyuma ya Judge yabiciye bigacika hirya no hino mu gihugu.

Joshari yashimiye abakunzi be bakomeje kumushyigikira anabasaba gukomeza kumuba hafi mu bikorwa bye bya buri munsi ndetse bakaba banahurira ku rukuta rwe rwa Instagram aho yitwa “Joshari_official” kugira ngo barusheho gukomeza kwegerana.

Reba indirimbo yabanje yise “Judge”

Joshari yitegura gushyira hanze indirimbo nshya yise “Weni”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger