Ukraine: Abasivili bamishwagaho ibisasu n’ingabo z’Uburusiya mu mujyi wa Summy basubijwe
Kuwa kabiri tariki ya 8 Werurwe 2022, abasivili bari mu bice bimwe bya Ukraine byagoswe n’ingabo z’Uburusiya bashoboye kubivamo. Bahunze bari muri za bisi abandi bigenza n’amaguru mu gihe cy’ihagarikwa ry’imirwano by’agateganyo.
Bamwe mu bashoboye kuhava bari baturutse mu mujyi wa Sumy wari umaze guterwa n’indege z’abarusiya zimishamo urusasu rwahitanye abasivili byibuze 21 nk’uko bitangazwa n’ubutegetsi bwo muri Ukraine. Abandi bagaragaye bava mu mujyi wa Irpin hafi ya Kiev, umurwa mukuru wa Ukraine.
Ministeri y’ingabo y’Uburusiya yatangaje ko iri bwongere amayira abasivili bashobora kunyuramo bahunga mu mijyi ya Chernihiv, Kharkiv na Mariupol.
Mu byumweru bibiri bishize ahandi hose abasivili bagerageje kunyura bahunga intambara muri Ukraine, harimo no muri uwo mujyi wa Mariupol, bagubwaga gitumo n’ibitero by’ingabo z’Uburusiya.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba, kuri uyu wa kabiri yashinje Uburusiya gufatira bunyago abaturage bagera ku 300 000 mu mujyi wa Mariupol babuza abakozi b’ubutabazi kubahungisha.
Icyakora,Uburusiya bwatangaje ko buzatanga agahenge k’intambara muri Ukraine kuri uyu wa gatatu kugira ngo haboneke inzira y’abasivile bahunga.
Ibigo ntaramakuru by’Uburusiya byatangaje ko ibi byemejwe n’ikipe ya Minisiteri y’Ingabo yo mu Burusiya ishinzwe kuganira na Ukraine kuri iki kibazo.
Indi nkuru bisa
Ukraine yemeza ko Uburusiya bumaze kubura abasirikare 11 000, indege,ubwoto,…….