AmakuruAmakuru ashushye

Ukraine yemeza ko Uburusiya bumaze kubura abasirikare 11 000, indege,ubwoto,…….

Minisiteri y’ingabo muri Ukraine yatangaje ko Uburusiya bahanganye, bumaze gutakariza ingabo zirenga ibihumbi 10 mu ntambara ukomeje kuvugutana hagati y’ibi bihugu byombi.

Iyi minisiteri ivuga ko abasurikare ibihumbi 11000 b’Uburusiya bamaze kuburira ku rugamba ndetse ko kugeza ejo hashize ku Cyumweru ari nabwo ibi byatangajwe, igisirikare cya Ukraine kimaze guhanura indege z’Uburusiya 92, harimo kajugujugu 48.

Yakomeje ivuga kandi ko Uburusiya bumaze gutakaza ibifaru biyo 285, imbunda zirasa kure 109, ibifaru binini 985, bifite ubushobozi bwo gutwara abasirikare, imbunda nini 50 zirasa misile zitwarwa n’imodoka, ubwato 2, imodoka ntoya 447, inodoka 60 ziheka ibigega bya peteroli na Drone 4.

Bakomeje bavuga kandi ko Uburusiya bumaze kubura imbunda 21 zirasa misile zihanura indege.

Muri iyi ntambara Ukraine yakunze gutangaza ko hari abasirikare b’Uburusiya yagiye yica abandi ikabafata mpiri, hiyongeyeho intwaro ibaka n’izindi isenya mu buryo bw’intambara gusa kuri iyi nshuro yagaragaje imibare rusange kuri byose.

Uburusiya buheruka kuvuga ku basirikare bwatakaje ubwo bwenezaga ko ari 485 mu gihe Ukraine yo yemezaga ko Uburusiya bumaze gutakaza ibihumbi 6 (6000), icyo gihe hari tariki 2 Werurwe 2022.

Kugeza ubu Uburusiya ntacyo buravuga ku mibare mishya yatanzwe na Ukraine.

Kuwa 24 Gashyantare 2022, nibwo intambara yatangiye hagati y’ibi bihugu byombi, kugeza ubu imaze kwangiriza byinshi haba mu bukungu no mu mutekano w’ibi bihugu byombi.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger