Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze gutangaza igihe buzerekanira abakinnyi bashya n’igihe izatangirira imyitozo
Ikipe ya Rayon Sports iri mu rugamba rwo kwiyubaka, kugeza ubu imaze kwibikaho abakinnyi bashya batandukanye bitezweho impinduka zikomeye mu musaruro iyi kipe igomba guhereza abafana bayo.
Kuri uyi wa Kabiri, umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul yemeje ko iyi kipe ikunzwe n’Abanyarwanda benshi iri gutegura igikorwa gikomeye cyo kumurika abakinnyi n’abatoza bashya bazifashisha mu gihe kiri imbere.
Muri uku kwezi kwa Kanama 2021, nibwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryatangaje ko shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda umwaka utaha w’imikino izatangira tariki 16 Ukwakira 2021, amakipe akaba yemerewe kuba yatangira umwiherero.
Ku isonga ikipe ya AS Kigali izasohokera u Rwanda mu irushanwa rya TOTAL CAF Confederations Cup na APR FC izakina TOTAL CAF Champions League zahise zitangira umwiherero, nyuma y’aho n’ikipe ya Gorilla FC imaze umwaka umwe w’imikino mu Cyiciro cya Mbere nayo ikaba yaramaze gutangira imyitozo.
Ikipe ya Rayon Sports isa naho icecetse cyane irateganya gutangira imyitozo mu matariki yo hagati y’ukwezi kwa Nzeri ubwo izaba isoje kugura abakinnyi bashya nk’uko umuvugizi w’iyi kipe yabitangarije Radio Rwanda.
Yagize ati “Gutangira imyitozo turabitekereza kandi dukomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo tubone ibyangombwa bitwemerera gutangira, gusa turacyafite abakinnyi nk’umunani tugomba kubanza kongeramo”
“Umutoza mukuru azagera mu Rwanda mu kwezi gutaha nahagera nibwo gahunda yose izatangazwa, kuko tuzabanza no kumurika abakinnyi bashya bose tuzaba twaraguze, turi ubumwe buganje nta bwoba dutewe n’abakeba”.
Kugeza ubu iyi kipe iracyakomeje ibiganiro n’abakinnyi bashya biganjemo Abanyamahanga bakomeye ndetse na bamwe mu bakinnyi b’Ikipe y’Igihugu Amavubi barimo Niyonzima Olivier na Bayisenge Emery.
Izindi nkuru bisa!
Ikipe ya Rayon Sports na APR FC zigeze kure ibiganiro byo kugurana abakinnyi bazo bakomeye