AmakuruImikino

Ikipe ya Rayon Sports na APR FC zigeze kure ibiganiro byo kugurana abakinnyi bazo bakomeye

Hagati y’ikipe ya Rayon Sports na mukeba wayo w’ibihe byose APR FC, bageze kure ibiganiro byo kugurana abakinnyi b’amakipe yombi bakomeye, aho biteganyijwe ko ibi biganiro bishobora kurangira ikipe ya Rayon Sports ikegukana umukinnyi usatira aciye mu mpande, APR FC nayo ikegukana umukinnyi wo hagati mu kibuga.

Kuva muri Nyakanga 2021 ubwo shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2020-2021 yari imaze kurangira inkuru yavuzwe cyane ku isoko ry’igura n’igurisha ni iya Nishimwe Blaise wifuzwaga bikomeye na APR FC gusa biza kurangira agumye muri Rayon Sports.

Nishimwe Blaise w’imyaka 23 y’amavuko yifuzaga kwerekeza muri APR FC yashakaga kumutangaho arenga miliyoni 30 z’Amanyarwanda, gusa biza kurangira Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryanzuye ko aguma muri Rayon Sports agifitiye amasezerano y’imyaka ibiri.

N’ubwo bitashobotse ko APR FC imwegukana ariko na nubu ntiyari yakurayo amaso, kuri ubu ikaba ifite gahunda yo gutanga Bizimana Yannick muri Rayon Sports ikongeraho amafaranga angana na miliyoni 10 kugira ngo imusinyishe amasezerano y’imyaka ibiri.

Amakuru dukeaha Radio 1 ni uko ubuyobozi bw’impande zombi bwahuye bukabiganiraho, nta gihindutse mu kwezi gutaha ikipe ya APR FC kurekura Bizimana Yannick ikanongeraho amafaranga kugira ngo yegukane Nishimwe Blaise.

Impamvu APR FC yifuza kurekura Bizimana Yannick ni uko isa naho itamukeneye cyane mu mwaka utaha w’imikino 2021-2022 bigendanye n’uko iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu ishobora gutizwa rutahizamu Meddie Kagere ukinira Simba Sports Club yo muri Tanzania.

Ikipe ya APR FC kandi kuva yatakaza Niyonzima Olivier Seif kubera imyitwarire mibi yamugaragayeho, bisa naho ikeneye undi mukinnyi wo hagati mu kibuga uzaza gufatanya n’abandi bakinnyi barimo Ruboneka Jean Bosco, Mugisha Bonheur, Nsengiyumva Ir’shad na Manishimwe Djabel.

Bizimana Yannick ni umukinnyi wamenyekanye cyane mu mwaka w’imikino wa 2018-2019 ubwo yakiniraga ikipe ya AS Muhanga, yayivuyemo yerekeza muri Rayon Sports ayikinira umwaka umwe.

Muri 2020 yaguzwe na APR FC amafaranga arenga miliyoni 20, gusa ntabwo umwaka amaze muri iyi kipe yabonye umwanya uhagije wo gukina bikaba bivugwa ko nawe yifuza kuba yayisohokamo akerekeza mu ikipe azajya abonamo umwanya wo gukina kugira ngo bizamubere urufunguzo rwo kugaruka mu Ikipe y’Igihugu Amavubi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger