Twitege iki ku ikipe y’igihugu Amavubi yahamagawe irimo Kwizera Olivier wari warasezeye ruhago?
Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mashami Vincent, yamaze guhamagara abakinnyi 39 bagaragaramo umunyezamu Kwizera Olivier waherukaga gusezera ku bijyanye no gukina umupira w’amaguru.
Guhamagarwa kw’aba bakinnyi byamenyekanye ku munsi wejo mu masaha ya nimugoroba , nyuma yaho ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FerwafaNiKanditse kuri twitter yabo bagaragaza urutonde rw’abakinnyi bagera kuri 39 bahamagawe n’umutoza Mashami Vincent ndetse n’abo bafatanya imirimo yo gutoza iriya kipe.
Uru rutonde rw’abakinnyi 39 bahamagawe, ni urutonde rw’ibanze ruzakurwamo abakinnyi bazerekeza mu gihugu cya Mali ndetse aba bose bakaba bahamagawe muri gahunda yo gutangira kwitegura imikino yo gushaka itike y’imikino y’igikombe cy’isi kizabera mu gihugu cya Qatar mu mwaka utaha wa 2022.
Ikipe y’igihugu Amavubi igiye guhita itangira kwitegura umukino bafitanye n’ikipe y’igihugu ya Mali mu kwezi gutaha, akaba ari umukino wagombaga kuzabera I Bamako mu gihugu cya Mali gusa ntabwo ariho uyu mukino uzabera kuko byamazwe kwemezwa ko uyu mukino uzabera mu gihugu cya Senegal bitewe n’uko CAF yavuze ko Stade zo mu gihugu cya Mali zitujuje ibisabwa kugira ngo zibe zakwakira imikino ikomeye.
Mu bakinnyi umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yahamagaye hagaragayemo umunyezamu Kwizera Olivier waherukaga kuvuga ko asezeye burundu ku bijyanye no gukina umupira w’amaguru, guhamagarwa kwe bikaba byatunguye abantu benshi cyane nubwo ku munsi wejo yitangarije ko yamaze kwisubiraho ku cyemezo yari yarafashe cyo gusezera.
Inkuru bisa
Mu bahamagawe kandi harimo abakinnyi nka Mukunzi Yannick na Bizimana Djihad batari bahamagawe ku mukino ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi iheruka gukina n’ikipe y’igihugu ya Cameroon mu mikino yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika kizaba umwaka utaha.
Mu mikino yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabera muri Qatar umwaka utaha wa 2022, ikipe y’igihugu Amavubi ikaba izakina n’amakipe arimo Kenya, Uganda ndetse na Mali.
Kumenyesha
Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452
Yanditswe na Bertrand Iradukunda