AmakuruImyidagaduro

Tanasha yasubije Zari uherutse kumwita igicucu

Umunyakenyakazi Tanasha Donna Oketch uri mu rukundo n’umuhanzi Diamond Platnumz yagize icyo avuga ku magambo Zari Hassan aherutse gutangaza asubiza uwari umugabo we Diamond na we akamuvangamo abita ibicucu bibiri.

Zari yise “Ibicucu”Diamond n’umukunzi we mushya Tanasha mu guterana amagambo guherutse kuba mu minsi ishize bikomotse ku magambo Diamond aherutse gutangaza asa nushyira hanze ingeso mbi zarangaga Zari bakiri kumwe ndetse ngo zikaba nazo ziri mubyatumye umubano wabo uzamo gishegesha.

Diamond yahishuye bwa mbere ko Zari Hassan ari umugore urangwa n’imico mibi, ngo yamuciye inyuma kenshi bakibana, uburyo yamwimye abana akamubuza kongera kuvugana na bo kuva yakwimukira muri Afurika y’Epfo n’ibindi.

Mu byarakaje Zari na we agasubizanya umujinya, ni aho Diamond yavuze ko uyu mugore yamucaga inyuma agakururana n’umugabo wamutozaga muri Gym, uburyo yakundanaga na Peter Okoye wo muri P Square ndetse ngo hari n’abandi bahanzi yaryamanaga na bo undi akihangana.

Ibiyabitangaje taliki ya 23 Mata 2019 mu kiganiro yagiranye na Radio ye Wasafi Radio, hagamijwe kuganira ku ndirimbo nshya aherutse gushyira hanze yise “The One” anavugiramo ibintu atigeze atangaza by’umwihariko ku mubano we na Zari.

Zari n’umujinya mwinshi yamusubije avuga ko nta kuri na mba kuri mu byo yavuze ndetse ngo byaba bitangaje hagize umuntu wizera ibyo yavuze mu gihe yihakanye inshuro nyinshi abana yagiye abyara.

Yibasiriye na Tanasha usigaye akururana na Diamond. Agira ati “Ubu uwahoze ari umukunzi wanjye asigaye abwira umukunzi we mushya uburyo nari mubi undi na we akamugirira impuhwe. Ubu yumva ko yabonye umutagatifu. Ibicucu bibiri…”

Tanasha yababajwe cyane no kwitwa igicucu ariko yirinda gutangaza amagambo mabi yatuma we na Zari bakomeza guterana amagambo nk’uko byarangaga abandi bagore Diamond yakundanaga nabo nka Hamisa Mobetto wagaragaye kenshi atukanira ku karubanda na Zari bapfa Diamond.

Uyu mukobwa yavuze ko atabwira Zari nabi kuko icyo agamije ari ugukora neza kandi agakora ibimufitiye inyungu.

Yongeyeho ko adashobora kubwira nabi umugore atigeze amenya.

Yagize ati “Murabizi sinkunda kuvuga, keretse iyo mbisabwe. Ntabwo navuga nabi umuntu ntazi. Icyo nshyize imbere ni ineza. Ntabwo nasuzugura umugore ntigeze mpura na we kandi ntazi. Nta mpamvu y’urwango.”

Ubu, hagati ya Diamond na Zari inzigo yabaye nshya. Igice cy’abafana ba Diamond bamurwanirira ku mbuga nkoranyambaga bari koherereza ibitutsi Zari, ku rundi ruhande nabwo bikaba uko.

Peter Okoye na we Diamond yashyize mu majwi ko yakundanaga na Zari bwihishwa, yavuze ko Diamond yatangaje amagambo y’ubucucu kimwe n’uko Zari yabikomojeho abuza abantu kwizera ibyo Diamond yatangaje.

Diamond yavuze ubugoryi: Peter Okoye asubiza Diamond wamushinje gutereta Zari wahoze ari umugore we

Twitter
WhatsApp
FbMessenger