ImyidagaduroUrukundo

Diamond yavuze ubugoryi: Peter Okoye asubiza Diamond wamushinje gutereta Zari wahoze ari umugore we

Nyuma y’uko Diamond Platnumz wo muri Tanzaniya avugiye kuri Wasafi FM ko Zari wahoze ari umugore we yamuciye inyuma agakundana na Peter Okoye wo muri Nigeriya wanahoze mu itsinda rya P Square, uyu munya-Nigeriya yavuze ko ibyo Diamond yamuvuzeho ari ubugoryi kuko atigeze amuca inyuma.

Peter Okoye usigaye azwi nka Mr P yabivugiye mu kiganiro kuri radiyo yo mu gihugu cya Nigeria kuri uyu wa gatatu, avuga ko yumvise amagambo ya Diamond amushinja kumusenyera urugo kandi we mu by’ ukuri ibi bintu ntabyo yigeze akora ndetse kandi aba bahanzi bombi basanzwe ari inshuti.

Ku bijyanye n’umubano wa Zari na Peter Okoye, umuhanzi Diamond Platnumz yavuze ko aba bombi bakundanaga mbere y’uko we na Zari babyarana imfura yabo.

Ati” Zari Hassan na Peter Okoye bakundanaga amezi make mbere y’uko tubyarana umwana wa mbere Lattifah Dangote. Nasomaga ubutumwa bw’urukundo bandikiranaga kuri Terefoni. Njye ubwanjye nigeze kubimubaza.”

Mu kumusubiza, Peter Okoye yabwiye Diamond Platnumz ko ntamwanya afite wo kwirirwa mu magambo atagira inyungu kandi ko atigeze amuca inyuma ahubwo ko ikimuraje ishinga ari ukumenyekanisha indirimbo ye nshya yashyize hanze.

Okoye wagereranyije amagambo ya Diamond n’ amagambo y’ubugoryi, yabwiye umunyamakuru wari uyoboye ikiganiro ko Diamond ari inshuti ye kandi ko atigeze aryamana na Zari.

Yagize ati “Nkubwije ukuri sinzi ibyo Diamond na Zari barimo. Ibi bintu nta kintu na kimwe numva nshaka kubivugaho. Ubu nifitiye indirimbo yanjye nshya iri hanze, sinshaka ibinyitambika mu nzira bintesha umutwe. Gusa kuba Diamond yavuze biriya nabifashe nk’ubugoryi. Ubusanzwe Diamond ni inshuti yanjye ntacyo dupfa.”

Ibi kandi yabihurijeho na Zari kuko na we akimara kumva ibyo Diamond yatangarije kuri Radio yamunenze cyane avuga ko yakoze ubuswa bwo kumubeshyera ko yakundanaga na Peter Okoye kandi bitarabaye, yasabye abamukurikira kudaha agaciro amagambo ye kuko ari umubyeyi gito wihakanye amaraso ye ubwo yahakanaga ko atabyaranye na Hamisa Mobetto.

Yanamusabye kujya avuga azigama kuko ngo aramutse amuvuzeho nta mahoro yabona.

Zari yakomeje abwira Diamond ati “Ndagusabye nyubaha kandi ugume mu byo urimo naho njyewe n’abana banjye tumeze neza nta kibazo dufite.”

Diamond na Zari batangiye gukundana mu mwaka wa 2014 kugeza 2018. Batandukanye bamaze kubyarana abana babiri aribo Latiffah Dangote na Prince Nillan.

Ubu Diamond asigaye akundana na Tanasha Oketch wo mu gihudu cya Kenya ndetse baritegura no kurushinga.

Diamond yavuze ko Zari yakundanaga na Peter Okoye

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger