AmakuruPolitiki

Rwamagana: Batatu bakurikiranweho kwiyitirira abakozi ba RIB bakaka abantu amafaranga

Abagabo batatu bo mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Uburasirazuba bakurikiranwe n’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), bashinjwa kuyiyitirira bagasaba abantu amafaranga.

Nyuma y’aba bagabo batatu kandi RIB, inafite mu biganaza byayo abandi , bane (abagore babiri n’abagabo babiri) bakurikiranyweho gutanga ruswa cyangwa indonke.

Mu bakurikiranyweho kwihesha amafaranga y’abaturage biyita abakozi ba RIB, harimo uwitwa Uwitije ukomoka mu karere ka Muhanga, uvuga ko yashutse abantu ko azabafunguriza umuntu wabo, agafatwa arimo kwakira amafaranga ibihumbi 200 (200 000)y’u Rwanda.

Uwitwa Gapiteni na we avuga ko yashutse umugore ufite umugabo ufunzwe, amumenyesha ko afite ububasha bwo kumufunguriza uwo mugabo we.

Agira ati “Nabwiye uwo mugore ko namufunguriza umugabo ku mafaranga ibihumbi 200, abanza kunyoherereza ibihumbi 30 kuri telefone, nyuma yaho arampamagara kugira ngo anyongere ibihumbi 100, ngiye kuyafata ku muntu yari yayahaye ni bwo nahise mfatwa”.

Gapiteni afunganywe n’undi mugabo witwa Nshimiyimana, uvuga ko yamuhamagaye ngo basangire inzoga ariko aho amubwiye ko bahurira agasanga adahari, muri uko kujuragira akaba ari bwo Nshimiyimana yatawe muri yombi.

Mu bafungiwe icyaha cya ruswa hari uwitwa Habineza Sam uvuga ko umupolisi yamusabye amafaranga ibihumbi 50 kugira ngo amuhe telefoni yari ibitswe ku biro bya polisi, yajya kuyamuha agahita amuta muri yombi.

Habineza avuga ko iyo telefoni ye yari yarayambuwe n’umumotari, nyuma yo kubimenyesha Polisi ngo yaje kuyimushakira irayibika.

Uwitwa Munyaneza Sylvestre avuga ko yafatiwe gutanga ruswa ku mukozi wa RIB kugira ngo bamufungurire umuhungu we waziraga kwiba amabuye y’agaciro.

Munyaneza utari ufite amafaranga ibihumbi 40 yari yemeye gutanga, yitabaje umukazana we (umugore w’uwo muhungu we ufunzwe) arayamuhereza, ayajyanye kuri RIB ahita afatwa, ndetse n’uwo mukazana we waje amukurikiye yahise atabwa muri yombi.

Munyaneza n’umukazana we bemera icyaha bakanagisabira imbabazi bavuga ko bazize kutamenya amategeko.

Uwitwa Mukandayisenga na we avuga ko hari umuntu ufite murumuna we ufunzwe ngo wamuhaye amafaranga ibihumbi 50, ayashyira umupolisi kugira ngo uwo muntu afungurwe, akaba yarafatiwe mu cyuho arimo kuyatanga.

Mukandayisenga w’imyaka 74, yavuganye amarira menshi ko adashobora kongera gutekereza gutanga amafaranga mu buryo butazwi.

Ku rundi ruhande, Umuvugizi wa RIB Marie-Michelle Umuhoza avuga ko uretse aba baturage bafungiwe i Rwamagana, hari n’abandi benshi bakomeje gufatanwa ruswa cyangwa kwiyitirira inzego bagakora ibyaha bitandukanye birimo ubwambuzi.

Umuhoza avuga ko atakwemeza ko umupolisi cyangwa umugenzacyaha ari bo bashutse abo baturage kugira ngo babagushe mu cyaha cyo gutanga ruswa.

Dore ibihano bihanishwa uwiyitiriye RIB mu gihe abihamijwe n’urukiko

Abagabo batatu biyitirira RIB bagacucura abaturage
Abagore 2 n’abagabo 2 bakurikiranweho gutanga ruswa
Twitter
WhatsApp
FbMessenger