AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Dore ibihano bihanishwa uwiyitiriye RIB mu gihe abihamijwe n’urukiko

Abantu batandukanye hirya no hino mu gihugu bakomeje gufatwa n’uwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, bagerageza kwiyitirira abakozi bayo kugira babone uko baka abaturage amafaranga mu buryo bworoshye.

Nyuma y’ubutubuzi cyangwa ubutekamitwe bwagiye bwaduka mu bihe byashize abantu baka abandi amafaranga mu buryo butandukanye, ubu hari abadukiriye kwiyitirira abakozi ba RIB,kugira bashuke abaturage.

Akenshi abatekamitwe nk’aba bakunze gushuka imiryango irimo umuntu ufunzwe cyangwa ufite ibindi bibazo bitandukanye mu buyobozi babizeza kubibafashamo vuba, bagahita babasaba amafaranga kugira ngo babakemurire ikibazo.

Umuntu uwo ari we wese ufatiwe muri iri kosa arabihanirwa mu gihe abihamijwe n’urukiko.

Ingingo ya 281 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wiyitirira urwego rw’umwuga wemewe n’ubutegetsi, iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe ariko kitageze ku mezi atandatu, n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya 500,000frw ariko atarenze miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Abashinjwa kwiyitirira RIB banakurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, mu gihe cyaba kibahamye bahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu, n’ihazabu y’amafaranga arenze miliyoni eshanu ariko atarenze miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibihano biteganwa ku muntu ufatiwe mu cyaha cyo gutanga ruswa

Abakurikiranyweho icyaha cyo gutanga ruswa cyangwa indonke, na bo mu gihe baba bagihamijwe n’urukiko, bahanishwa ingingo ya kane y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.

Iyi ngingo ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Ibihano bivugwa muri iyi ngingo bikaba ari na byo bihabwa umuntu wese utanga cyangwa usezeranya gutanga, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku w’undi muntu kugira ngo hatangwe cyangwa hadatangwa serivise.

Mu Rwanda ku Isi yose no muri Afurika muri rusange, hakomeje ibikorwa n’ubukangurambaga bwokurandura burundu itangwa rya ruswa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger