RIB yatangaje impamvu Bamporiki Edouard afungiwe i we mu rugo
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko uwari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco,Hon.Bamporiki Edouard afungiye mu rugo rwe aho akurikiranyweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo.
Iki cyaha cya ruswa ni icyaha gikomeye mu Rwanda akenshi abagikurikiranyweho bahita bafungwa ariko siko byagenze kuri uyu munya Politiki,ibintu byabereye benshi urujijo.
Mu kiganiro Umuvugizi wa RIB,Dr.Murangira B.Thierry,yahaye UKWEZI TV,yavuze byinshi kuri iri fungwa rya Bamporiki ryatumye benshi bacika ururondogoro.
Yagize ati “Yategetswe n’umugenzacyaha kutarenga imbago z’urugo rwe.Umugenzacyaha afite uburenganzira ahabwa n’itegeko bwo gutegeka ukekwa ibyo agomba kubahiriza.Ibyo umugenzacyaha yamutegetse harimo kutarenga imbago z’urugo rwe.”
Abajijwe niba hari umurinzi ugomba kuba uri ku rugo rwa Bamporiki amubuza kuharenga,Dr Murangira B.Thierry yagize ati “Iyo urenze ibyo waategetswe n’umugenzacyaha uba ushobora kubihanirwa kuko uba utangiye kunyuranya nibyo amategeko asaba.
Abajijwe ku mpamvu Bamporiki we yafungiwe mu rugo,yagize ati “Ntabwo ari uko yari umuyobozi ahubwo nuko byamenyekanye kuko byakozwe k’uwari umuyobozi ariko ni ibisanzwe bikorwa kuko ingingo ya 67 irabitegeka,ingingo ya 80 irabitegeka mu gitabo giteganya imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha.
Abajijwe niba Bamporiki yaburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo nkuko bigenda kuri gukorwaho iperereza yavuze ko bizaterwa nuko umushinjacyaha we azabibona kuko ubugenzacyaha buzakora dosiye bukayimushyikiriza.
Umuvugizi wa RIB yavuze ko iperereza riri gukorwa kuri Hon.Edouard Bamporiki ariko hari abandi babajijwe kandi ko bikiri mu iperereza.
Abajijwe niba muri dosiye ya Bamporiki harimo visi Meya w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ibijyanye n’imiturire,Dr.Merard Mpabwanamaguru,yavuze ko ukekwa wese yabazwa ndetse ko hari ibyo yabajijwe ku giti cye kandi ko adafunze.
Ingingo ya 67 y’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ni yo yashingiweho Bamporiki ategekwa kutarenga urugo rwe.
Ni mu gihe ingingo ya 80 yo ivuga ko iyo hari impamvu zikomeye zituma umuntu akekwaho icyaha, ukekwaho icyaha ashobora kudafungwa agategekwa ibyo agomba kubahiriza.
Bimwe mu byo ashobora gutegekwa ni ukuba mu karere k’aho uwamutegetse ibyo agomba kubahiriza akorera; kubuzwa kujya cyangwa kutarenga ahantu hagenwe atabiherewe uruhushya n’uwamutegetse ibyo agomba kubahiriza.
Ategekwa kandi kutajya aha n’aha cyangwa kutaba ahantu ku gihe iki n’iki; kwitaba urwego rwagenwe mu bihe byagenwe.
Mu 2019 ni bwo Bamporiki yagizwe Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu nyuma mu 2019, Umukuru w’Igihugu amuha inshingano zo kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.
Inkuru yababje
Bamporiki Edouard yahagaritswe ku mirimo ye mu gihe agomba kubanza gusobanura ibyo akurikiranyweho