AmakuruPolitiki

Bamporiki Edouard yahagaritswe ku mirimo ye mu gihe agomba kubanza gusobanura ibyo akurikiranyweho

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yahagaritswe ku mirimo ye kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko umwanzuro wo guhagarika Bamporiki wafashwe na Perezida wa Repubulika.

Ntabwo higeze hatangazwa icyo Bamporiki yakoze cyatumye ahagarikwa.

Amakuru y’ihagarikwa rye yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga mu masaha ya nyuma ya Saa Sita kuri uyu wa Kane gusa nta gihamya cyari cyakagiye hanze.

Kuri gahunda, byari byitezwe ko atanga ikiganiro mu muhango wo kwibuka abahoze ari abakozi ba MIJEUMA, Minisiteri yari iy’urubyiruko n’amashyirahamwe, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Byari biteganyijwe ko atanga ikiganiro cyitwa ‘Twahisemo kuba umwe’ mu muhango wo kwibuka abari abakozi n’abayobozi bayo. Gusa yakuwe kuri gahunda ku munota wa nyuma asimbuzwa Nkusi Deo.

Ku mbuga nkoranyambaga, Bamporiki yaherukaga kwandikaho amagambo agira ati “Ubwenge buzi ubwenge”, mu butumwa yasangije abamukurikira Saa 23:36 mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 4 Gicurasi 2022.

Bamporiki w’imyaka 39 yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco mu mpinduka zakozwe n’Umukuru w’Igihugu ku wa 04 Ugushyingo 2019.

Mbere yari Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, umwanya yagiyeho mu 2017 ubwo Perezida Kagame yari amaze gutorerwa manda ye ya Gatatu. Hari hashize imyaka ine Bamporiki ari Umudepite.

Ni umwe mu bayobozi bo mu Rwanda bakundwa n’abantu b’ingeri zose kubera uburyo atambutsamo ubutumwa mu mvugo ya gisizi cyane ko ari umuhanzi.

Yakunze gushishikariza urubyiruko gukura amaboko mu mufuka rugakora, rukiteza imbere kuko nawe yabigezeho. Yatanze ubuhamya bw’uburyo yashoye ibiceri 300 Frw none akaba ageze kuri miliyari 1 Frw.

Bamporiki Edouard yavutse ku wa 24 Ukwakira 1983, mu Karere ka Nyamasheke, Intara y’Uburengerazuba. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu by’amategeko yakuye muri Kaminuza yigenga ya ULK.

Ni umwanditsi w’ibitabo, umusizi, umuhanzi, umukinnyi w’amakinamico na filime. Gukina filime abifitemo ibihembo bitandukanye birimo n’icyo yakuye muri Amerika.

Mu 2003, ubwo yari afite imyaka 20 yatangiye kumvikana mu Ikinamico yatambukaga kuri Radio Rwanda, ibintu byamugize icyamamare nk’umunyempano idasanzwe mu gukina filime.

Mu 2013, Bamporiki yatorewe kujya mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, aza kuvamo agirwa Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu nyuma mu 2019, Umukuru w’Igihugu amuha inshingano zo kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger