Perezida Museveni yagize icyo avuga k’Urupfu rwa Radio waririmbaga muri Goodlife, abantu batunguwe cyane
Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Gashyantare 2018, yagaragaje ko ababajwe bikomye n’urupfu rwa Radio wari umuhanzi wo mui Uganda aho yabarizwaga mu itsinda rya Goodlife.
Kuri uyu wa kane saa kumi n’ebyiri z’igitondo muri Uganda ni saa Kumi n’imwe hano mu Rwanda , Nibwo hamenyekanye inkuru y’akababaro ivuga ko umuhanzi ukomeye cyane muri Uganda Moses Ssekibogo, Wamenyekanye cyane nka Mowzey Radio, yitabye Imana aguye mu bitaro i Kampala.
Nyuma y’iminota mike iyo nkuru y’akababaro imenyekanye , Perezida Museveni yagaragaje ko ababajwe bikomeye ‘urupfu rw’uyu muhanzi upfuye azize inkoni yakubiswe . Museveni yari yanatanze amashiringi yo gufasha Radio mu burwayi bwe.
Perezida Museveni abicishije ku mbugankoranyamabaga zose akoresha yagize ati:” Sinabona icyo mvuga k’urupfu rwa Moses Ssekibogo uzwi cyane hano muri Uganda nka Mowzey Radio. Nari nagerageje gutanga inkunga kugirango abone ubufasha bwo kwifuza neza . Narinziko azamera neza. Yari umusore wari ufite impano ndetse yari afite ejo hazaza heza . Naruhukire mu mahoro.”
Uretse Museveni wagize icyo avuga abantu benshi bakurikiranira hafi imyidagaduro batunguwe n’uru rupfu aho n’abahanzi bahano mu Rwanda bose aho bava bakagera bari kwifuriza Radio kuruhukira mu mahoro.
Kugeza ubu ibihumbi by’abantu bari imbere y’ibitaro Radio yapfiriyemo bategereje guherekeza umurambo we dore ko bahise bahagera bakimara kumva ko uyu muhanzi yahumetse umwuka we wanyuma. bamwe bari kurira.
Urupfu rwa Radio rwashegeshe benshi mu gihugu cya Uganda ku buryo ku maradiyo hafi ya yose na Televiziyo ndetse no mu binyamakuru bitandukanye kuri uyu wa Kane hari gutambuka ibyerekeye ubuzima bw’uyu muhanzi no kugaruka ku bikorwa bidasanzwe byamuranze mu buzima bwe.
Radio utabarutse afite imyaka 33 y’amvuko urupfu rwe rufite aho ruhuriye n’ubugizi bwa nabi kuko yatatswe n’abantu agakubitwa bikomeye ubwo yari mu kabare Entebbe mu byumweru bibiri bishize. Bakimara kumukubita yajyanwe mu bitaro i Kampala arembye cyane maze abagwa mu mutwe kuko ubwonko bwari bwangiritse .
Radio amazina ye nyayo ni Moses Nakintije Ssekibogo Radio yavutse kuya 1 Mutarama 1985 , kuri uyu wa kane kuya 1 Gashyantare 2018 yapfiriye mu bitaro i Kampala afite imyaka 33, yize kaminuza i Makerere muri Uganda.
Inkuru bijyanye:
Breaking News: Moses Radio uririmba mu itsinda rya Goodlife yitabye Imana