Amakuru ashushye

Breaking News: Moses Radio uririmba mu itsinda rya Goodlife yitabye Imana

Kuri uyu wa kane saa kumi n’ebyiri z’igitondo muri Uganda ni saa Kumi n’imwe hano mu Rwanda , Nibwo hamenyekanye inkuru y’akababaro ivuga ko umuhanzi ukomeye cyane muri Uganda  Moses Ssekibogo, Wamenyekanye cyane nka Mowzey Radio, yitabye Imana. Ay’amakuru atangazwa n’abamwe mu bagize umuryango we .

Uwari ushinzwe ibikorwa bye muri Muzika [Manager] , Balaam Barugahare, Ahagana saa 8:15 z’igitondo muri Uganda ubwo ni i Saa 7:15 ku isaha ya hano mu Rwanda yabwiye New Vision dukesha iyi nkuru ko Radio y’itabye Imana aguye mu bitaro i Kampala muri Uganda.

Ahamagawe ku murongo wa Telefoni, uyu mugabo yagize ati “Nibyo , Radio yatuvuyemo. Yapfuye ahagana saa kumi n’ebyiri za mugitondo .”

Radio utabarutse afite imyaka 33 y’amvuko urupfu rwe rufite aho ruhuriye n’ubugizi bwa nabi kuko yatatswe n’amabandi agakubitwa bikomeye ubwo yari mu kabare  Entebbe mu byumweru bibiri bishize. Bakimara kumukubita yajyanwe mu bitaro i Kampala  arembye cyane maze abagwa mu mutwe kuko ubwonko bwari bwangiritse .

Kugeza kuri uyu munsi ubwo yitabaga Imana muri iki gitondo , uyu munya-Uganda wari ufite izina rihambaye mu muziki wo muri Uganda aho yafatanyaga na  Douglas Mayanja, wamamaye nka Weasel mu istinda rya  Goodlyfe yari yasabye ubufasha kugira ngo bamusengere kuko yumvaga ubuzima bwe bugeze ahabi.

Ibitaro yari arwariyemo nabyo byashyize hanze itangazo rivuga ko uyu musore yamaze kwitaba Imana. Bagize bati: “Ubuyobozi bw’ibitaro bya Case Hospital bubabajwe no kubamenyesha ko umuhanzi ukomeye Nakintije Ssekibogo Radio wari urwariye hano y’itabye Imana mu gitondo cyo Kuri uyu wa kane saa 6:00. Hari ikiganiro n’itangazamakuru hano ku bitaro kiraba saa 11:00 kugira ngo tubamenyeshe byinshi kuri uru rupfu.”

Yitabye Imana nyuma yuko  nyina umubyara , Jane Kasubo, yari yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru ubwo yari yari yatangaje ko umuhungu we Radio ari koroherwa nkuko abaganga bari babimutangarije. N’agahinda kenshi yagize  ati:”Umuhungu wanjye ari koroherwa , ariguhumekera mu byuma ariko vuba araza guhumeka neza ntabyuma bamushyizeho.”

Radio amazina ye nyayo ni Moses Nakintije Ssekibogo Radio yavutse kuya 1 Mutarama 1985 , kuri uyu wa kane kuya 1 Gashyantare 2018 yapfiriye mu bitaro i Kampala  afite imyaka 33, yize kaminuza i Makerere muri Uganda.

Radio mutazongera kumva ijwi rye mu ndirimbo nshya, afatanyije na mugenzi we Weasel yaherukaga gushyira indirimbo hanze yitwa Remember me

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger