AmakuruPolitiki

Nyamagabe: Abakekwa kuba ari abarwanyi ba FLN barashe imodoka itwara abagenzi bamwe bahasiga ubuzima

Polisi y’u Rwanda yashyize hanze itangazo rigaragaza ko abagizi ba nabi biyoberanyije bakinjira mu gihugu bakaba bahungabanyije umutekano w’abaturage bamwe bikabavirano kuhasiga ubuzima.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Kamena 2022, ahagana saa munane zuzuye nibwo bivugwa ko abagizi ba nabi bitwaje intwaro binjiye mu gihugu baturutse hakurya y’umupaka bakarasa imodoka itwara abagenzi.

Ibi byabereye mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa kitabi aho aba bagizi banabi bakekwa kuba ari aarwanyi ba FLN barashe iyo modoka yerekezaga i Rusizi bikarangira umushoferi wari uyitwaye ahasize ubuzima hamwe n’umugenzi umwe.



Amakuru yatanzwe na Polisi y’ u Rwanda akomeza avuga ko hari n’abandi bagenzi batandatu bakomerekeye muri icyo gico,bahise bajyanywa kuvurirwa ku bitaro bya Kigeme ndetse n’ibitaro bikuru bya kaminuza y’u Rwanda i Butare( CHUB).

Ubwo bugizi bwa nabi bukimara kuba,polisi y’u Rwanda yahise ihagoboka ikaba inakomeje igikorwa cyo gushakisha ababyihishe inyuma nk’uko ikomeza ibitangaza.

Itangazo rya Polisi

Indi nkuru wasoma

DRC ntiyifuza kubona ingabo z’u Rwanda ku butaka bwayo mu zizoherezwa na EAC

Twitter
WhatsApp
FbMessenger