AmakuruPolitiki

DRC ntiyifuza kubona ingabo z’u Rwanda ku butaka bwayo mu zizoherezwa na EAC

Repubukika iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje kugaragaza u Rwanda nka nyamugenda mu bimbere mu bahanganye nayo mu irasanwa rikomeje kwibasira uduce twayo dutandukanye

Mu itangazo ryongera gushinja u Rwanda kugira uruhare mu ntambara iri kubera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Guverinoma y’iki Gihugu yatangaje ko idashaka ko ingabo z’u Rwanda zizaba ziri mu itsinda ry’ingabo za EAC zizoherezwa muri iki Gihugu kurandura imitwe yitwaje intwaro.

Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya uri no kuyobora umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, tariki 15 Kamena yasohoye itangazo rivuga ko nyuma yo kuganira na bagenzi be bayobora ibihugu bigize uyu muryango yemeje itangizwa ry’ingabo zihuriweho zigomba kujya muri RDC.


Ni icyemezo gishingiye ku myanzuro yafashwe n’Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC yabaye tariki 21 Mata 2022 ikanzura ko uyu muryango ushyiraho itsinda ry’ingabo zihuriweho zo kujya kurandura imitwe yitwaje intwaro ikomeje kuyogoza Uburasirazuba bwa DRC.

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko yishimiye iki cyemezo cyatangajwe na Perezida Uhuru Kenyatta kuri uyu wa 15 Kamena.

Itangazo rya Guverinoma ya RDC, rigira riti “Guverinoma ya RDCongo yakiriye neza igitekerezo cyatanzwe na Perezida Kenyatta cyo kohereza ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu kugarura umutekano mu bice byigaruriwe na M23 n’u Rwanda, ariko turashimangira ko tutazemera uruhare rw’u Rwanda muri uyu mutwe w’ingabo uhuriweho.”

RDC ikomeje gushinja u Rwanda gufasha M23 mu gihe u Rwanda rwo rwatsembye rukamagana ibi birego ndetse n’uyu mutwe ubwawo ukavuga ko nta bufasha na buto ihabwa n’u Rwanda.

Uyu mutwe wa M23 wanamaze gukurwa mu biganiro biguza ubutegetsi bwa RDC n’imitwe yitwaje intwaro, ukomeje guhangana na FARDC aho unakomeje gufata ibice bitandukanye nyuma yo gufata Umujyi wa Bunagana, ikaba ikomeje kongeraho ibindi bice.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger