MINEDUC yatangaje amanota y’abasoje ibizamini bya leta mu mashuri Abanza n’icyiciro rusange
Kuri uyu wa mbere tariki ya 4 Ukwakira 2021, Minisiteri y’uburezi yashyize hanze amanota y’abarangije amashuri abanza n’abarangije icyiciro rusange aho mu mashuri abanza ikigero cyo gutsinda kiri kuri 82,5% naho mu cyiciro rusange batsinze kuri 86,2%.
Abanyeshuri bakoze ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza bari 251906 barimo abakobwa 136 830 n’abahungu 115 076 naho mu cyiciro rusange bari 121 626. Abakobwa 66240 n’abahungu 55 386.
Abaza mu cyiciro cya mbere ( Division I) ni 14.373 bahwanye na 5,7%; mu cyiciro cya kabiri ni 54.214 bihwanye na 21,5%.
Icya gatatu hajemo abanyeshuri 75.817 bihwanye na 30,10% na ho icya kane hazamo 63.326 bahwanye na 25,10%.
Abanyeshuri batabashije gutsinda ibizamini (unclassified) ni 44.176 bahwanye na 17,50%.
Ku rundi ruhande mu cyiciro rusange abatsinze bari mu cyiciro cya mbere bangana na 19.238 bahwanye na 15,8%.
Mu cya kabiri harimo 22.576 bahwanye na 18,6%, icya gatatu ni 17.349 bangana na 14,3% naho mu cyiciro cya kane hakaba harimo 45.842 bahwanye na 37,7%.
Abatarabashije gutsinda ibizamini bisoza icyiciro rusange bangana na 16.466 bahwanye na 13,6%.
Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yatangaje ko abanyeshuri 44.176 batabashije gutsinda kimwe na 16.466 batazahabwa ibigo ngo bakomeze mu bindi byiciro nk’uko byari bisanzwe ahubwo bazafashwa gusubiramo amasomo.
Ati ” Ubundi bajyaga bahabwa ibigo ndeste n’amashuri yigenga akaba yabakira. Muri gahunda yo gukomeza gufasha abakiri inyuma mu myigire ntibari bujye mu byiciro bikurikiraho. Barafashwa dufatanyije n’ibigo bigagaho gusubiramo amasomo.”
Mu bakandida biyandikishije gukora ibizamini mu mashuri abanza abagera kuri 5.343 ntibabashije kwitabira mu gihe 1.198 bo mu cyiciro rusange na bo batitabiriye.
Umunyeshuri wahize abandi mu mashuri abanza yitwa Rutaganira Yannis Ntwari wigaga kuri Kigali Parents naho uwo mu cyiciro rusange ni Tumukunde Françoise wigaga muri Institut Sainte Famille Nyamasheke.
Inkuru bisa
MINEDUC yatangaje igihe izashyirira hanze amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta