AmakuruAmakuru ashushyeUburezi

MINEDUC yatangaje igihe izashyirira hanze amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta

Minisiteri y’Uburezi (Mineduc), Ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, yatangaje ko igiye gushyira hanze amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya leta bisoza icyiciro cy’amashuri abanza n’icy’umwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye.

Abanyeshuri basoje amashuri abanza batangiye ibizamini ku wa 12 Nyakanga 2021, bikaba byarakozwe iminsi itatu. Abagera kuri 254 678 ni bo byari biteganyijwe bazabyitabira, gusa impamvu zitandukanye zirimo n’izishingiye ku cyorezo cya Covid-19 zatumye hari abatitabira gukora ibi bizamini.

Ku rwego rw’icyiciro rusange, byari biteganyijwe ko bizakorwa n’abanyeshuri 122.320 barimo abahungu 67.685 n’abakobwa 54.635.

Mu butumwa Minisiteri y’Uburezi yanyujije kuri Twitter, yavuze ko izatangaza amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza umwaka wa 6 w’amashuri abanza n’uwa 3 w’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye tariki ku itariki ya 4 Ukwakira 2021.

Biteganyijwe ko umwaka w’amashuri wa 2021/2022 uzatangira ku wa 11 Ukwakira 2021, ukazarangira tariki ya 15 Nyakanga 2022 nk’uko bigaragara ku ngengabihe yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi mu ntangiriro za Nzeri.

Iyo ngengabihe kandi igaragaza ko igihembwe cya mbere kizatangira ku wa 11 Ukwakira kikasazozwa ku wa 24 Ukuboza 2021 naho igihembwe cya kabiri kizatangira ku wa 10 Mutarama kigasozwa ku wa 31 Werurwe 2022. Ni mu gihe icya gatatu kizatangira ku wa 18 Mata kigasozwa ku wa 15 Nyakanga 2022.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger