Meddy yahishuye uruhare The Ben yagize ku ndirimbo ye nshya
Umuhanzi Ngabo Medard umaze kubuka izina rikomeye mu muziki nka Meddy mu gihe yizihiza amezi abiri amaranye na Mimi, uyu muhanzi yagaragaje uruhare rukomeye The Ben yagize mu ikorwa ry’indirimbo nshya igiye gusohoka mu mu masaha make aribimbere aranamushima byimazeyo.
Meddy abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagaragaje ko yifuza gushyira hanze indirimbo yise ‘My Vow’ kuwa 22 Nyakanga 2021 indirimbo avuga ko izaba ivuga byinshi ku mugore we .
Meddy anyuze ku rukuta rwa Youtube yabyemeje neza ko iyi ndirimbo ye izajya hanze kuwa 22 Nyakanga, yifashishije amashusho y’amasegonda 15 yagize ati:”Amashusho yuzuye azajya hanze ejo.” Ibyo akaba yabitangaje kuwa 21 Nyakanga 2021.
The Ben, yahise anyura ku rukuta rwe agaragaza ko yishimiye cyane indirimbo ya Meddy igiye kujya hanze yagize ati: ”Abanyura by’indani, iyo ndirimbo yizane muvandimwe .”
Bidatinze Meddy abicishije ku rubuga rwa Instagram yifashishije ibyo The Ben yavuze kuri iyi ndirimbo amushimira uko yitanze bamara ijoro ryose bakora inyikirizo ” chorus” y’iyi ndirimbo anamushimira cyane.
Yagize ati: ”Inyikirizo yaturaje ijoro ariko twarabikoze ndagushima muvandimwe”.
Bimwe mu byitezwe muri iyi ndirimbo ‘My Vov’ ni uko Mimi umugore wa Meddy aza kugaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo nk’uko bigaragazwa n’amashusho y’umusogongero Meddy yashyize ahagaragara ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye akoresha.
Abantu banyuranye bakaba bakomeje kugaragaza ko batewe amatsiko n’iyi ndirimbo, aho bafitiye urukundo rwinshi n’icyizere uyu muhanzi ukomeje kubafasha kuryoherwa n’ibihe by’impeshyi.
Kuwa 22 Gicurasi 2021 ni bwo ubukwe bwa Meddy na Mimi bwatigishije imbuga nkoranyambaga n’ibitangazamakuru udasize n’abakunzi b’umuziki nyarwanda.
The Ben akomeje gushyira Pamella ku gasongero k’abandi bakobwa bose
‘My vow’ ugenecyereje bishaka kuvuga “isezerano mpaye uwo tugiye kubana” ikaba ari indirimbo tutatinya kuvuga ko Meddy yayihimbiye umugore we “ku bw’isezerano bahanye” ubwo barushingaga tariki ya 22 Gicurasi 2021 dore ko n’urupapuro rwamamaza iyi ndirimbo hariho ifoto y’umugore we n’amagambo “Queen of Sheba” (Umwamikazi wa Sheba).
Yanditswe na Vainqueur Mahoro