ImyidagaduroUrukundo

The Ben akomeje gushyira Pamella ku gasongero k’abandi bakobwa bose

Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben mu muziki, haba mu Rwanda no hirya no hino ku isi yongeye kugaragaza ko umukunzi we Uwicyeza Pamella ari ku isonga ry’abandi bakobwa bose.

Mu butumwa The Ben yasangije abamukurikira kuri Instagram yemeje urwo akunda Pamella yifashije indirimbo ye ’Naremeye’ aho yafashe ifoto y’uyu mukobwa ari guseka arangije ayiherekesha umurongo umwe wo muri iyo ndirimbo uvuga ngo ”Dore inseko nziza ooh my God!” .

The Ben yakoze ibi mu gutaka ubwiza bw’uyu mukobwa yihebeye wamenyekanye cyane muri Miss Rwanda 2019.Pamella nawe byamurenze arangije asangiza ubu butumwa abamukurikira kuri Instagram.
Iby’urukundo rwa The Ben na Pamela byatangiye guhwihwiswa ubwo,Pamella yafataga Ifoto Ari kumwe na The Ben akandikaho Ati” Igihe cyo Kugushyira hanze,iyi ni inshuro ya Nyuma, reka nkubabarire nkuremo Amajwi Ariko Urishyura. JYIMI (Akazina baziranyeho) Komeza waguke, waguke mu mwuka, Mu bitekerezo, no mu bukungu”.

Aya ni amagambo asanzwe ariko icyateye Urujijo ni uko yakoresheje Aka Emoji k’Umutima mu Ifoto bose bari kumwe kandi bambaye imyenda isa.

Ahandi yagize ati”Ugira Umutima mwiza, Igikundiro, Umwizerwa,kandi Umutima wawe ni Mugari kuruta uko wowe ungana,Imana ihe Umugisha Umwaka mushya wawe, n’umuryango wishimye,Ndagukunda The Ben”Ahita ashyiraho nanone aka Emoji k’Umutima gashushanya Urukundo.

Guhera mu mwaka wa 2019 nibwo The Ben na Pamella batangiye kugaragariza abakunzi babo ko bari mu rukundo bakoresheje amashusho n’amafoto yabo.

Mu mwaka ushize,The Ben yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram amashusho ari kumwe na Pamella bari kurya ubuzima muri Tanzania, bituma abakunzi babo bahamya ko urukundo ruri kugurumana hagati yabo.

The Ben n’umwe mu bahanzi bakunzwe n’abanyarwanda kuva yatangira umuziki mu 2008,ashyira hanze indirimbo zitandukanye nka Amaso ku maso,wirira,Wigenda n’izindi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger