AmakuruImyidagaduro

Ibere umuhanzikazi Ariel Wayz yeretse abantu rikomeje kuvugisha benshi

Umuhanzikazi Ariel Wayz akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera ibere rye yagaragarije abantu mu mashusho yashyize hanze arikumwe n’umuhanzi June Kizigenza aho bamwe bavuga ko ryabaye isogisi abandi nabo bakagaragaza ko ntacyo ritwaye.

Uyu muhanzikazi urikuzamuka neza mumjuziki Nyarwanda, nyuma y’indutimbo aherutse gushyira hanze yakoranye na Juno Kizigenza, akomeje kwikubira imbuga nkoranyambaga nyuma yo gushinjwa na benshi kutambara isutiye.

Uretse ibi uyu mukobwa kandi hakomeje kumvikana amakuru y’urukundo haatiye na Juno Kizigenza nubwo bo ubwabo bataravuga ijambo na rimwe ribyemeza usibye ibkmenyetso bagaragaza bo ubwabo.

Kuva Juno yakorana indirimbo na Ariel kubera ukuntu basigaye baragara cyane barikumwe abenshi basigaye bavugako bari murukundo.

Juno na Ariel mu mashusho yakwirakwijwe cyane kumbuga nkoranyambaga, ibere ry’uyu mukobwa ryagarutsweho cyane.

Hashize iminsi hagaragara amashusho uyu mukobwa arikumwe na Juno ndetse hari abavuga ko aba bombi basigaye babana mu nzu imwe.

Mu mshusho yakwirakwijwe kumbuga nkoranyambaga, agaragaza Ariel na Juno bari ahantu murugo, muri aya mashusho Ariel yambaye umupira usatuye.

Bombi baba babyina indirimbo ya Bruce Melody, nkuko bigaragara muri aya mashusho baba babyinana bikubanaho, uyu mukobwa biboneka ko nta sutiya aba yambaye ku buryo abyina ibere rimwe ryikubita hirya irindi hino.

Aya mshusho ya Ariel ari kumwe na Juno ubona bizihiwe cyane niyo yavugishije abantu benshi mu bakoresha imbuga nkoranymbaga.

Uwitwa Nusra Irakoze ati: “Uziko iber riduhay show”.

Mugisha Yvan nawe ati: “Byahereye kuma tako none bigeze no kuma bere ubanza juno atari bushire gusa noneho ari bushirire papa”.

Pacifique nawe ati: “Wyz ubanza azi kunyonga igare ku mugani Wa Mico utubere ni…”

Uwitwa Mugemana Nicky nawe ati: “Riracyari umutemeli ntimusebye undi mwana”.

Ariel Wayz yavuze ko Juno Kizigenza baheruka gushyira hanze indirimbo bari kumwe yitwa ‘Away’ yari itegerejwe na benshi kubera ukuntu bayiteguje abantu bikagera aho banasomana; ari inshuti ye ariko nta kidasanzwe kiri hagati yabo.

Iyi ndirimbo bombi bahuriyemo ivuga ku muntu wanyuzwe mu rukundo na mugenzi we.

Hari hari aho bagirag bati: “Ku rukundo rwawe nzahaguma. Nzanyura mu nzira zawe. Ku bw’urukundo rwawe Tuzica umujyi. Ku bw’urukundo rwawe ibyo bazavuga ntacyo bimbwiye. Uzanjyana kure”.

Ijya gusohoka habanje kujya hanze amashusho hanze bari gusomana bituma benshi bacika ururondogoro bakeka aba bombi bakundana ariko nyuma biza kumenyekana ko bashakaga kugira ngo bavuzwe mbere y’uko ijya hanze.

Icyo gihe, Uwayezu Ariel [Ariel Wayz] yabwiye IGIHE ko atagira byinshi avuga ku mashusho yagiye hanze asomana na Kizigenza, gusa avuga ko uko abantu bayabonye ari uko.

Ati: “Amashusho yagiye hanze nta byinshi nayavugaho. Gusa Juno Kizigenza twakoranye iriya ndirimbo we ni umuhanga, nkunda umuziki akora, ikirenzeho ni inshuti yanjye magara by’igihe kirekire. Twari tumaze igihe kinini twifuza kuzakorana indirimbo none twayikoze”.

Yakomeje avuga ko abantu badakwiriye kugira ikibazo ku byo babonye kuko ari akazi bari barimo kandi karangiriye aho babonye.

Uyu muhanzikazi avuga ko afite ibikorwa byinshi nyuma yo kuva muri Symphony Band.

Ati: “N’ikimenyimenyi nasohoye indirimbo nshya nta gihe kinini nsohoye iyo nise ‘Depanage’ nahuriyemo na Riderman. Nshaka guhata umuziki mwiza abakunzi banjye n’abakunzi b’umuziki muri rusange nkabereka byinshi kandi mbashimira ko bakunda ibyo nkora”.

Ariel Wayz yavukiye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali mu 2000. Ni uwa Gatandatu mu bana barindwi bavukana nawe. Yasoje amasomo y’umuziki ku Nyundo mu 2018.

Mu buhanzi bwe afatira urugero kuri Bruno Mars ndetse n’umwongerezakazi Ella Mai Howell.

Soma izindi nkuru

Zari The Boss Lady agiye gusubirana na Diamond Platnumz

Igare ryabonye umunyonzi! Mico The Best yambitse impeta ikizungerezi bitegura kurushinga (Amafoto)

Twitter
WhatsApp
FbMessenger