AmakuruImyidagaduroUrukundo

Igare ryabonye umunyonzi! Mico The Best yambitse impeta ikizungerezi bitegura kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi ukomeye mu Rwanda mu njyana ya Afrobeat,Mico The Best yagaragaje ko igare ryabonye umunyonzi ubwo yambikaga impeta umukunzi we bitegura kurushinga, bakabana nk’umugabo n’umugore.

Ku mugoroba wo kuri Cyumweru tariki 4 Nyakanga 2021 nibwo uyu muhango wabaye mu ibanga rikomeye, nta inshuti z’uyu muhanzi zari zihari kuko imihuro y’abantu benshi ibujijwe muri iki gihe.

Amakuru yemeza ko aba bombi bemeranyije kurushinga nyuma y’iminsi mike uyu mukobwa yerekanye Mico The Best iwabo, umuhango nawo wagizwe ibanga.

Uyu mukobwa bagiye kubana, bivugwa ko yitwa Clarisse,ntabwo azwi cyane mu myidagaduro yo mu Rwanda gusa yigeze kujya amurika imideli nubwo byamaze igihe gito.

Uyi Clarisse wigaruriye umutima wa Mico Tje Best, yanagaragaye mu gace gato ka filime ya Bad Rama yitwa ‘Cowboy’.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger