Huye: Ubu ukeneye kumira agacupa yagasangira n’abandi mu kabari atihisha polisi
Kuri uyu uwa kane tariki 29 Nzeri 2021, inzego zibanze mu karere ka Huye zagenzuye ko abasabye ko bafungurirwa utubari bo mu murenge wa Tumba bujuje ibisabwa nk’uko byasabwe na Ministeri y’ ubucuruzi n’ inganda.
Bamwe mu bafunguriwe utubari bavuze ko bishimiye kuba bafunguriwe ndetse baniyemeza ko bagiye kubahiriza ingamba zose zo kwirinda icyorezo cya covid-19.
KAbandana Jean Bosco yagize ati “twishimiye cyane ko leta iturebera ikaba yongeye kudukomorera utubari kuko dutunze imiryango ya benshi. ikintu cyambere tugomba kwitaho ni kubanza kubahiriza amabwiriza rusange yashyizweho na letaharimo guraba intoki,nzicaza abantu bahanye intera nibura metero ebyiri (2m),nzita kandi kwisuku ihoraho,gupimisha nabakozi banjye murwego rwo gukumira icyorezo cya covid .>>
MIGABO Vital umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Tumba.yabibukije ko bagomba gukomeza kubahiriza amabwiriza yagenwe yo kwirinda icyorezo cya covid -19 kuko ngo icyorezo cyikiriho anabagira inama yo kwihutira gushyira mubikorwa ayo mabwiriza. yagize ati<< nubwo tubemereye gutangira gukora ,ikintu cya mbere ni ukutadohoka kwirinda icyorezo cya covid-19 kuko igenzura rizakomeza gukorwa umunsi kuwundi kandi uzafatwa atubahirije amabwiriza uko yagenwe azafatwa agafungirwa ibikorwa bye.
Mu murenge wa Tumba hari utubari umunani twasabye gufungurirwa,kwikubitiro utubari 4 twonyine nitwo twasanzwe twujuje ibisabwa ari natwo twahise dufungurirwa.Ututafunguwe natwo ubuyobozi bw inzego zibanze zivuga ko nitwuzuza ibisabwa tuzahabwa uburenganzira bwo gukora.Kugira ngo utubari dufungurwe harebwaga ku kuba nyiri akabari afite agapima umuriro,afite uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga,uburyo bwo gukaraba intoki,kuba abakozi bose bapimwe covid19 n’ ibindi.
Inzego zibanze ziragira inama bamwe mu bafunguriwe utubari gukomeza kwitwararika birinda icyorezo cya covid 19 kugira ngo batazongera gufungirwa.
Ibi byabaye kuri uyu wa 3 tariki ya 29 Nzeri 2021 aho inzego zibanze mu karere ka Huye zagenzuye ko abasabye ko bafungurirwa utubari ko bujuje ibisabwa nkuko byasabwe na Ministeri y’ ubucuruzi n’ inganda.
Inkuru zabanje