AmakuruAmakuru ashushye

Imyanzuro mishya y’inama y’abaminisitiri yasize abacuruza utubare n’abakunda agasembuye bari kubyinira ku rukoma

Kuyu wa Kabiri, tariki ya 21 Nzeri 2021, perezida wa Repubukika y’u Rwanda Paul Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro ku Kacyiru ifata ingamba nshya mu gukomeza gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, yasize abacuruza utubare n’abakunda agasembuye bishimye.

Muri iyi myanzuro mishya kandi y’inama y’abaninisitiri hanashyiriwemo imishinga y’amategeko mishya.

Iyi nama y’Abaminisitiri yoroheje zimwe mu ngamba zashyizweho mu guhangana na COVID-19 zirimo gukomorera utubari twafunzwe muri Werurwe 2020.

Ingendo zirabujijwe guhera saa tanu z’ijoro kugeza saa kumi za mugitondo mu Mujyi wa Kigali, ndetse zibujijwe guhera saa tatu z’ijoro kugeza saa kumi z’igitondo ahandi hose mu Rwanda.Uturere twa Gicumbi, Karongi, Ngoma, Kirehe na Nyagatare two ingendo ni saa mbili z’ijoro kubera ko tukigaragaramo ubwandu buri hejuru.

Utubari dufunguwe nyuma y’amezi 18 twari tumaze dufunzwe ndetse iki cyemezo nicyo kimaze igihe ikirekire kidahinduka, mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Ingamba zizakomeza gukurikizwa:

a. Ingendo zirabujijwe guhera saa Tanu z’ljoro (11:00 PM) kugeza saa Kumi za mu gitondo (4:00 AM) mu Mujyi wa Kigali. Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Yine z’Ijoro (10:00 PM).

b. Ingendo zirabujijwe guhera saa Tatu z’ijoro (9:00 PM) kugeza saa Kumi za mu gitondo (4:00 AM) ahandi hose mu Glihugu. Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Mbiri z’ijoro (8:00 PM).

lcyakora mu Turere twa Gicumbl , Karongi, Kirehe, Ngoma na Nyagatare dufite imibare y’abandura COVID-19 iri hejuru kurusha ahandl, ingendo zirabujljwe guhera saa Mbiri z’Ijoro (8:00 PM} kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM). Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Moya z’Ijoro (7:00 PM).

c. lbiro by’lnzego za Leta bizakomeza gufungura, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 75% by’abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo, ariko bakagenda basimburana.

d. lbikorwa by’lnzego z’abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 75% by’abakozi bose abandi bakozi bagakorera mu rugo, ariko bakagenda basimburana.

e. Inama zikorwa imbonankubone zizakomeza. Umubare w’abitabira inama ntugomba kurenga 50% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira. Abitabiriye inama bose bagomba kugaragaza ko bipimishije COVID-19 mu masaha 72 mbere y’uko inama iterana.

f. Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara abatarenze 75% by’umubare w’abantu zagenewe gutwara. Abatwara bisi barasabwa kugenzura ko amadirishya afunguye kugira ngo zigeremo umwuka uhagije ndetse n’uko abagenzi bahana intera.

g. Moto n’amagare byemerewe gukomeza gutwara abagenzi. Abatwara moto n’amagare barasabwa kubahiriza amabwiriza y’isuku buri gihe.

h. Restaurants zizakomeza kwakira abakiliya ariko ntizirenze 50% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu. Restaurants zakira abakiliya bicaye hanze zemerewe kwakira abantu ku kigero cya 75% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu.

i. Utubari tuzafungura mu byiciro. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri ishinzwe Ubucuruzi hamwe na RDB.

j. Imihango yose ibera mu nsengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa mu kwirinda COVID-19, igomba kwitabirwa n’abantu batarenze 30% by’ubushobozi bw’izo nsengero bwo kwakira abantu.

k. Abagenzi base binjira n’abasohoka mu gihugu bakoresheje lkibuga Mpuzamahanga cya Kigali bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19 (PCR test) mu gihe cy’amasaha 72 mbere y’uko bahaguruka, kandi bakubahiriza amabwiriza y’lnzego z’Ubuzirna yo kwirinda COVID-19.

I. lbikorwa by’ubukerarugendo bizakomeza, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Muri ibyo bikorwa harimo amahoteli, abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo (tour operators) na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo.

m. Ibikorwa bya siporo y’umuntu ku giti cye n’izikorerwa hanze abantu bategeranye bizakomeza. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri ya Siporo.

n. lbigo bikorerwamo imyitozo ngororamubiri (gyms and fitness centers) bizakomeza gufungura mu byiciro.

o. Umubare w’abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 30 icyarimwe. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 50.

p. lmihango y’ubukwe harimo gusaba, ishyingirwa rikorewe imbere y’Ubuyobozi bwa Leta n’irikorewe mu nsengero biremewe. lbirori bibera mu ngo ntibigomba kwitabirwa n’abantu barenze 50 kandi bikabanza kumenyeshwa Ubuyobozi bw’lnzego z’lbanze. Abitabiriye iyo mihango bagomba kwerekana ko bipimishije COVID-19 mu masaha 72 mbere y’ibyo bikorwa, kandi bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’lgihugu.

q. lbirori byabereye ahantu hasanzwe hemerewe gukorerwa ibirori (designated/approved venues), harimo no mu ihema, ntibigomba kurenza 50% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateraniye. Abitabiriye iyo mihango bagomba kwerekana ko bipimishije COVID-19 mu masaha 72 mbere y’ibyo bikorwa, kandi bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 (gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, gukaraba intoki no kwambara agapfukamunwa neza).

r. lbindi birori n’amakoraniro rusange (ibitaramo by’abahanzi, iserukiramuco/ festival, imurikabikorwa n’ibindi) bizakomeza kwitabirwa n’abantu bakingiwe COVID-19 kandi babanje kwipimisha nk’uko bikubiye mu Mabwiriza yatanzwe na RDB.

s. Ibikorwa by’imikino y’amahirwe bizakomeza gufungura mu byiciro. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri y’Ubucuruzi n’lnganda.

Hemejwe imishinga y’amategeko yo gukuraho:

Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside
Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge
Komisiyo y’igihugu y’Itorero
Itegeko rishyiraho ikigega cya leta cyo gushyigikira no gutera inkunga abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (FARG).

Twitter
WhatsApp
FbMessenger