AmakuruAmakuru ashushye

Gumamurugo: Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney yasubije abaturage bavuze ko bahawe ibishyimbo bidashya

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, ejo kuwa kane tarikibya 22 Nyakanga 2021, yatangaje ko leta idashobora gutanga ibiribwa bidafite ubuziranenge, yamagana ibyavuzwe n’abantu ko mu bagiye bahabwa ubufasha bw’ibiribwa mu bihe bya Guma mu Rugo harimo abahawe ibishyimbo bidashya.

Kuva hashyirwaho gahunda ya Guma mu Rugo, Leta yagennye ko abantu bo mu Mujyi wa Kigali n’uturere umunani batishoboye, bazahabwa ibibatunga.

Imiryango igera ku bihumbi 220 ni yo yabaruwe, itangira guhabwa ibiribwa birimo umuceli, amavuta yo guteka, ibishyimbo, ifu n’ibindi.

Abafashwa ni abadafite ubushobozi nk’abakora imirimo iciriritse bazwi nka ba nyakabyizi, binjiza amafaranga ari uko bagiye gukora. Muri bo harimo abayede, abakarani, abakora imirimo y’ubucuruzi buciriritse cyane n’abandi.

Minisitiri Gatabazi wari umutumirwa kuri TV10, yavuze nubwo hari abaturage bafite ubushobozi, hari n’abatabufite bagerageje guhaha ibishobora kubatunga iminsi ibiri cyangwa itatu ariko indi ikurikiraho ubushobozi bukaba bwashize.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko nyuma y’ibarura ryakozwe, abo baturage bahawe ibyo kurya ndetse n’abafite imiryango y’abantu benshi nabo barafashijwe kandi bahabwa ibihagije.
Ati “Abantu babonye ibiribwa bihagije ku buryo n’imiryango irimo abantu batandatu, umunani cyangwa abarenze abo rwose babonye ibyo kurya kandi bihagije.”

Yavuze ko ubusanzwe ibiryo bitangwa atari ukureba ubwinshi mu jisho ahubwo ko bitangwa hakurikijwe ibyo umubiri ukenera bitari ukureba ingano y’uko bingana mu maso y’umuturage wabihawe.

Minisitiri Gatabazi yavuze ku nkuru zagiye zivugwa ko ibi bishyimbo bitangwa bidashya ku mpamvu zitandukanye, avuga ko ari amakuru atariyo kuko leta idashobora gutanga ibintu bipfuye.

Ati: “Ibi biryo bitangwa biba bivuye mu kigo cy’igihugu cyo kwizigama, kuzigamira ibihe by’amakuba. Hari igihe muri toni hafi 1700, umuntu usanga yaragemuyemo ibitameze neza, ntabwo leta yatanga ibintu bipfuye ibishaka”.

Yavuze kandi ko hari ikibazo cyagiye kigaragazwa n’abaturage bavuga ko iyi gahunda yo gutanga ibiryo ibasimbuka [bo ntibabihabwe], cyizweho kuko habayeho gahunda yo kongera gusubira mu ibarura urugo ku rundi kugira ngo hatazagira ucikanwa.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko abaturage bagomba gukurikiza amabwiriza yashyizweho mu kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, kuko ari byo bizafasha iyi Guma mu Rugo kuba ngufi.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje ko ingo ibihumbi 184 ziri mu Mu mujyi wa Kigali n’ingo ibihumbi 26 ziri mu turere twashyizwe muri gahunda ya Guma Mu Rugo, zimaze kubona ibiribwa.

Minisitiri Gatabazi JMV yasubije abinubira ibyo kurya bahabwa mu gihe cya “Guma mu rugo”

MINALOC ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yanagaragaje ko mu Mujyi wa Kigali ingo ibihumbi 184 kugeza ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Gatatu zari zimaze kubona ibiribwa bizitunga muri iki gihe cya Guma Mu Rugo.

Iti: “Gahunda yo gutanga ibiribwa ku baturage bagizweho ingaruka na Guma Mu Rugo irakomeje, ku mugoroba wo ku wa Gatatu ingo ibihumbi 184 (94% y’ingo ziri ku rutonde mu Mujyi wa Kigali) zari zimaze guhabwa ibiribwa. Nibura imirenge 18 kuri 35 imaze guha abari ku rutonde bose”.

Ku rundi ruhande, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu igaragaza ko ingo zingana na 68.5% mu turere umunani two mu ntara, zimaze kubona ibiribwa.

Mu butumwa iyo Minisiteri yanyujije ku rubuga rwa twitter, yagize iti: “Mu turere umunani two mu ntara, ingo ibihumbi 26 zingana na 68.5% y’ingo zari ku rutonde zimaze kubona ibiribwa.

Nibura, uturere dutatu (Musanze, Gicumbi na Kamonyi) twamaze guha ibiribwa abaturage bose bari ku rutonde”.

Iyi Minisiteri ivuga ko kuri uyu wa Kane, igikorwa gikomereza ku guha ibiribwa abari ku rutonde rw’ibanze bataragerwaho ndetse n’abashya barwongeweho.

Kugeza ubu ingo zirenga 68.000 zimaze kwiyongera ku rutonde, muri zo izirenga ibihumbi bitanu zimaze kugezwaho ubufasha.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger