AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Minisitiri Gatabazi JMV yasubije abinubira ibyo kurya bahabwa mu gihe cya “Guma mu rugo”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi JMV, , yasobanuye ko mu kunoza uburyo bwo kugeza ibiribwa ku babikeneye muri iki gihe cya GumaMuRugo, abakozi ba leta bari mu ngo bazafasha kureba ko ababikeneye koko aribo babihabwa.

Iki gikorwa cyo gutanga ibiryo ku miryango itishoboye yaryaga ari uko abayigize bakoze, ariko bakaba ntaho barimo kujya kubera gahunda ya Guma mu Rugo yatangiye ku wa 17 Nyakanga 2021 mu turere umunani hamwe n’Umujyi wa Kigali, mu rwego rwo kugira ngo hakumirwe ubwandu bushya bwa Covid-19.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi JMV, avuga ko babaze neza bakurikije ibyo umuntu akenera mu buzima ku munsi, ku buryo mu minsi icumi ya Guma mu Rugo abantu bose batekerejwe badafite ubushobozi bw’ibibatunga bazabibona bihagije, n’ubwo ngo buri wese adahabwa ibyo yifuza.

Yagize ati “Ariko iyo dutanga ibiryo ntabwo dutanga ibyo buri wese yifuza, kuko ushobora kuba wifuza inyama, ushobora kuba wifuza inzoga n’ibindi binyuranye ariko muri iki cyiciro turimo dutanga ibiryo n’ibishobora gufasha umuntu kugira ngo ya minsi yakoraga akabona ibyo arya kuri uwo munsi, azabone ibyo arya bimutungira ubuzima”.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ivuga ko hamaze kubarurwa imiryango ibihumbi 220 igomba kuzafashwa mu Mujyi wa Kigali, hamwe n’indi miryango 34,750 yo mu turere umunani twashizwe muri Guma mu Rugo.

Ibiryo birimo gutangwa birimo ibyubaka umubiri nka kawunga n’umuceri, ibitanga za proteyine nk’ibishyimbo hakazatangwa n’amata n’ifu ya shisha kibondo ku miryango ifite abana cyangwa ababyeyi batwite ndetse n’abonsa, bikaba byarabazwe mu buryo bw’ubuhanga ku buryo buri wese azabibona kandi bihagije.

Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney, yanenze abaturage bari kurenga ku mabwiriza ya Guma mu Rugo bagahitamo kugendagenda mu midugudu, abasaba kubicikaho.

Minisitiri yavuze ko abaturage bakwiye kumva ko kuba batari kujya mu mirimo bitabaha umwanya wo gukora ibyo bishakiye aho batuye.

Mu mujyi wa Kigali habarurwa imiryango isaga 211.000 hakiyongeraho n’abo mu turere, kugeza ubu imibare y’abakenewe gufashwa itaramenyekana. Uturere 8 turi muri gahunda ya guma mu rugo tuza gufata bimwe mu biribwa mu mujyi wa Kigari ariko ngo buri ntara hagiye hari ububiko bw’ibiribwa hakurikijwe ibyera muri utwo turere.

Abayobozi b’inzego zibanze, basabwe kugaragaza abaturage bose bakeneye ibiribwa kuko ngo bihari bihagije.


Yanditswe na Vainqueur Mahoro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger