Ese umuraperi Jay Polly yaba yiyahuye? Menya iby’ingenzi birikuvugwa ku rupfu rwe
Kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Nzeri 2021, nibwo inkuru y’akababaro gakomeye yageze ku baturarwanda bose n’inshuti zabo, imenyesha ko umuraperi Jay Polly yitabye Imana azize uburwayi butunguranye.
Icyateye urupfu rwe ntikiramenyekana gusa amakuru yizewe agera kuri IGIHE dukesha iyi nkuru ni uko we n’abandi bagororwa batatu b’inshuti ze hari ibinyobwa by’inkorano banywereye muri gereza, hanyuma bikabagiraho ingaruka.
Abandi babinyoye bo barakize ariko we bikomeza kumugiraho ingaruka ku buryo yakomeje gutaka mu nda, akajyanwa no kwa muganga ataka cyane bikamuviramo kwitaba Imana.
Bamwe mu bantu ba hafi mu muryango w’uyu muhanzi, bavuze ko uyu musore wari muri Gereza kuva muri Mata uyu mwaka, yarwaye bitunguranye akaza kugezwa ku bitaro bya Muhima arembye ku buryo yahise yitaba Imana.
Mukuru we, Uwera Jean Maurice, yatangaje ko murumuna we yitabye Imana. Ati “Polly yapfuye, ngo yaguye mu bitaro bya Muhima. Sinzi icyo yari arwaye kuko ku wa Mbere twavuganye ari muzima.”
Tuyishime Josua benshi bamenye nka Jay Polly yari umuraperi ukomeye mu njyana ya Hip Hop u Rwanda rwagize kuva iyi njyana yamenyekana imbere mu gihugu.
Uyu muraperi yamamaye cyane mu ntangiriro za 2008 ubwo yadukanaga na bagenzi be mu itsinda rya Tuff Gang.
Nubwo yabarizwaga muri iri tsinda ariko ntibyamubujije gukora umuziki ku giti cye, aho yakoze indirimbo zinyuranye zamugize icyamamare. Nta muntu uzibagirwa indirimbo ze nka Ku musenyi, Deux fois Deux, Akanyarirajisho n’izindi zamufashije kubaka izina.
Mu 2011 uyu muraperi wari mu bakunzwe cyane yagaragarijwe urukundo mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryari ribaye bwa mbere.
Kuva iki gihe ntabwo Jay Polly yongeye kurekura igikundiro cye mu bakunzi b’umuziki.
Yakomeje kugaragaza amashagaga mu muziki, ahagana mu 2014 nibwo yashimangiye ko akunzwe nyuma yo gutwara irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star.
Itangazamakuru ryo mu Rwanda, rimaze igihe rigorwa no kubona amakuru muri @RCS_Rwanda kuva Sengabo Hillary yakurwa ku mwanya w'Umuvugizi. Rwose Umuvugizi wa RCS, SSP Uwera Pelly Gakwaya no kwitaba phone ni intambara, iyo ayitabye nabwo kuzabona aguhaye amakuru uba uri umurame
— Manirakiza Théogène (@mathebebo) September 2, 2021
Uyu muraperi wari mu bakomeye yakomeje kwitabira ibitaramo hafi ya byose byabaga bikomeye.
Cyakora mu 2018, Jay Polly yatangiye kwisanga mu bibazo rimwe na rimwe akanafungwa. Byatangiye nyuma yo kugirana amakimbirane n’umugore we bikamuviramo gufungwa amezi atanu.
Nyuma yo gufungurwa uyu muraperi yakomeje gukora umuziki ndetse akora indirimbo zakunzwe bikomeye.
Muri Mata 2021 yongeye gutabwa muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge akatirwa gufungwa iminsi 30.
Yitabye Imana mu gihe yari ategerejwe mu rukiko tariki 2 Ukuboza 2021.
Inkuru yabanje
Inkuru ibabaje: Umuraperi Jay Polly wabarizwaga muri gereza yitabye Imana