AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Inkuru ibabaje: Umuraperi Jay Polly wabarizwaga muri gereza yitabye Imana

Umuraperi Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly mu muziki nyarwanda, wabarizwaga nuri gereza aho yari akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge yitabye Imana azize uburwayi.

Uyu muhanzi wagacishijeho mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda , yitabye Imana mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Nzeri 2021, aho aguye mu bitaro bya Muhima.

Amakuru atugeraho ni uko uyu muhanzi yagejejwe ku bitaro bya Muhima avanywe kuri Gereza ya Mageragere yari afungiyemo mu masaha y’ijoro,.

Ubwo uyu muhanzi yagezwaga mu bitaro, yahise ashyirwa ikitaraganya mu ndembe, ari naho yamaze umwanya muto agahita ashiramo umwuka.

Nyuma yo gukatirwa gufungwa iminsi 30 y’agateganyo Umuraperi Jay Polly witabye Imana, umaze igihe akurikiranwa mu butabera kubera icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, yari yahawe itariki azaburaniraho urubanza rwe mu mizi.

Jay Polly yari afunganywe na murumuna we Iyamuremye Jean Clément, Shemusa Mutabonwa na Hatunga Fidèle Benedicto uvuga ko ari Umunyamerika ukomoka muri Tanzania.

Uyu muraperi  nabo bareganwaga bateganwaga kuzasubizwa imbere y’Urukiko ku wa 2 Ukuboza 2021,barikuzaba baburana mu mizi urubanza bareganwamo bakurikiranyweho kunywa ibiyobyabwenge.

Ubushinjacyaha bwari bwasabiye abaregwa gufungwa by’agateganyo kugira ngo igihe ubutabera buzajya bubashakira bujye bubabona, ariko kandi kubafunga bikaba n’uburyo bwo kubafasha kuba baretse ibiyobyabwenge no gukomeza iperereza.

Twabibutsa ko ku wa 11 Kamena 2021 aribwo Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwashimangiye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo cyo gufunga Jay Polly n’abo bareganwaga iminsi 30 y’agateganyo mu gihe hari hagikusanywa ibimenyetso.

Abaregwa bosebarimo na nyakwigendera  bahakanaga icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge usibye Iyamuremye wemera ko yajyanye urumogi mu rugo rwa Jay Polly.

Impamvu zitanzwe zituma abaregwaanwaga na Jay Polly bakurikiranywaho iki cyaha, ni uko raporo ya muganga yagaragaje ko basanzwemo ibiyobyabwenge mu maraso, bityo rusanga nta kimenyetso kigaragaza ko uwo munsi batari banyweye urumogi.

Ikindi kandi ni uko icyaha bakoze gihanwa n’igifungo kigera ku myaka ibiri kandi umuntu ugikekwaho akurikiranwa afunze.

Jay Polly wari ufunzwe yitabye Imana azize uburwayi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger