Bishop Rugagi yagurishije udutabo dutanga kurongorwa, akazi, gukira kanseri na Diyabeti
Kuri iki cyumweru tariki 23 Nzeri 2018, Intumwa y’Imana Bishop Rugagi Innocent uyobora itorero rya Redeemed Gospel Church yagurishije abayoboke be udutabo avuga ko ari utw’ubuhanuzi bukomeye buzahindura ibyiciro by’ubuzima bw’abaguze utwo dutabo mu gihe kitarenze amezi atatu.
Uyu mugabo uvuga ko abaguze utwo dutabo bazahindurirwa ibyiciro by’ubuzima bwabo ndetse akanatanga igihe ntarengwa cy’amezi atatu, yabikoze ubwo yigisha ijambo ry’Imana mu materaniro, Bishop Rugagi yatangaje ko kugura ako gatabo ari ukubiba mu buhanuzi bwe. Aba bahanuzi kandi nti bari kuvugwaho rumwe n’abantu nyuma y’uko Apotre Gitwaza aherutse kumvikana avuga ko nta wundi muhanuzi nka we uzaba mu Rwanda ndetse no muri Afurika mu gihe azaba akiriho, None Rugagi ashobora kumuhinyuza!
Ibiciro by’aka gatabo biratandukanye kandi ari kamwe, umuntu azajya akagura amafaranga runaka bitewe n’icyiciro ashaka kujyamo. Gusa Rugagi avuga ko nta muntu wemerewe kukagura amafaranga y’u Rwanda ari munsi y’ibihumbi icumi (10.000). Ibi bivuze ko amafaranga ibihumbi icumi ari yo make rwose.
Aka gatabo kanditsemo ngo “Ubuhanuzi bwo kuva mu kwa Cyenda kugeza tariki 31 Ukuboza.” Ab’inkwakuzi bakaguze, bahise bizezwa na Rugagi impinduka z’ubuzima, Ati:”Mugiye kwinjira mu kindi cyiciro”
Yakomeje agira ati: “Niba ari ugukira indwara biri hano (muri ako gatabo), niba ari ukubona akazi biri hano inyuma (kuri paji y’inyuma), niba ari ugukira indwara biri hano, niba ari ugukira diyabete, niba ari kansenseri n’indi ndwara iyo ari yo yose biri hano, niba ari ukurongorwa na byo mwa bakobwa mwe biri hano!…Muri aya mezi atatu kugeza tariki 31 Ukuboza,…hari ikindi cyiciro ugiye kujyamo.”
Yakomeje yihanangiriza abumvaga ko ako gatabo bakabona ku buntu, yababwiye ko nta by’ubuntu bihari kuko byatwaye amafaranga a menshi badukora. Ati ubu ni ubuhanuzi ntaby’ubuntu.
“Imana ibahe umugisha mwebwe mwifuza iby’ubuntu, murabizi ko nta nzu isohora ibitabo ngira, ninyigira nzajya mbaha iby’ubuntu ariko nonaha ubu ni ubuhanuzi, ntaby’ubuntu!” Bishop Rugagi Innocent abwira abakirisitu be.
Bishop Rugagi yahamije ko abantu bose baguze utwo dutabo bazajya mu giterane gisoza umwaka ku itariki 31 Ukuboza uyu mwaka baramaze kugera mu kindi cyiciro cy’ubuzima.
Bishop Rugagi aherutse kumvikana kandi yigisha ijambo ry’Imana mu rusengero avuga ko burya aba asenga kugirango abatunze za miliyoni bajye mu rusengero rwe ariko ko atari yababona. Kanda hano wiyumvire uko yabivuze .
Muri bibiliya harimo umurongo uvuga ko Yesu/Yezu yirukanye abacururizaga mu rusengero ababwira ko nta muntu ukwiye gucururiza mu nzu y’Imana. Ese ibi Bishop Rugagi yakoze bihabanye n’uyu murongo wo muri Bibiliya?
Iki kibazo ni cyo cyatumye urwego rw’igihugu rw’imiyoborere rushyira hanze itangazo rusaba abanyarwanda kwitondera abari kwiyita abahanuzi. Kanda hano usome iryo tangazo.
Reba uburyo Bishop Rugagi yagurishije utu dutabo