Amakuru ashushyeIyobokamana

Bishop Rugagi: Mba nshaka abafite za miliyoni mu rusengero rwanjye ariko byaranze-VIDEO

Kuri iki cyumweru tariki ya 08 Nyakanga 2018, Intumwa y’Imana akaba n’umushumba mukuru w’itorero Redeemed Gospel Church, Bishop Innocent Rugagi yatangaje ko ko kubahwa kw’amatorero akomeye ku isi bidaterwa n’imisengere yo ku rwego rwo hejuru ahubwo ngo biterwa n’uko afite ubutunzi bwinshi ndetse n’inyubako nziza.

Ibi yabivuze ubwo yarimo yigisha ijambo ry’Imana mu materaniro, Bishop Rugagi yavuze ko impamvu imutera gusenga ashize amanga abwiriza abantu ari ukugirango rizemo abaherwe benshi bafite amamiriyoni maze itorero rye ritere imbere mu buryo bugaragarira buri wese, ntirikomeze kuba insuzugurwa muri rubanda.

Rugagi yagize ati: “Mba nshaka aba multimillionaires (abafite akayabo ka za miliyoni) ngo baze mu rusengero ariko sindababona…..agakiza ni kimwe n’imigisha iva mu gakiza ni icya kabiri……..ntidushobora gutera imbere nk’itorero rya Kristo dufite ubukene. Impamvu nashishikara mbwira Imana kugutabara no kugusubiza ni ukugira ngo itorero rya Kristo ridasuzugurwa.”

Bishop Rugagi

Ibi Bishop Rugagi abivuze nyuma y’uko mu minsi ishize urusengero rwe ruherereye mu Mujyi wa Kigali hafi no kwa Rubangura rwari ruri mu nsengero nyinshi zafunzwe kubera ko zitari zujuje ibisabwa ngo abantu babe basengeramo.

Yakomeje avuga ko gukomera kw’andi madini bitava mu misengere ihambaye ituma Imana ibahesha icyubahiro mu bantu, ngo ahubwo biterwa n’ubutunzi bafite bubatera gutumira uwo bashatse.

Yagize ati “Ugize ngo impamvu aya madini yubahwa ni iki ? Ni uko asenga cyane se? Oya. Ahubwo ni amafaranga ndetse n’inyubako nziza, ibi bizu….Ni yo mpamvu ibatera gutumira abakomeye bakajyayo, ari ko njye nabatumira bakibaza bati ΄afite iki ? yubatse he ? atunze nde ?…. Mumwoherereze uriya wo ku muteremuko hariya.”

Uyi ntumwa y’Imana yakomeje avuga ko ngo ariyo mpamvu hari abantu bavuga rikijyana ku Isi kubera ko batunze ibya mirenge ntibatinywa kubera icyubahiro, oya, batinywa kuberako hari ibyo bafite.

Bishop Rugagi yakomeje avuga ko burya bwose umuntu ahabwa icyubahiro kubera ko ari umukire. Ibi yabivuze yifashishije urugero yatanze kuri Lionel Messi ukinira FC Barcelone aho yavuze ko ngo Messi aramutse ageze aho basengeraga yambaye imyenda avanye mu kibuga ndetse na kamambiri, bamwakira dukoma amashyi, amatereviziyo amufata amashusho. Nta muntu wakwita ku ikabutura yambaye ahubwo barwana no kumwifotorezaho (selfi) batitaye ku ikabutura yambaye ahubwo babitewe n’uko ari umukire uyakenyereye kuri iyo kabutura.

Umva hano uko yabivuze

Twitter
WhatsApp
FbMessenger