AmakuruAmakuru ashushye

Amb. Nduhungirehe Olivier na Dr Diane Gashumba bavuze ku mutoza wa United Stars wirukanwe ashinjwa ubutinganyi

Amb.Olivier Nduhungirehe na Amb.Diane Gashumba babaye muri Guverinoma y’u Rwanda banenze ikipe ya United Stars yatangaje ko yirukanye umutoza wayo imuziza ko ari umutinganyi.

Aba bayobozi bombi bagarutse cyane kukuba uyu mutoza yarirukanywe mu buryo budasobanutse bitewe n’uko ibyo ashinjwa bitigeze bijya ahagaragara na mbere hose.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize nibwo hasohotse ibaruwa yasinyweho na perezida w’iyi kipe, Ngendahayo Vedaste ihagarika Mushimiyimana Eric wari umutoza mukuru wayo aho bavuga ko agiye gukorwaho iperereza ku butinganyi buvugwa muri iyi kipe yarezwemo n’abakinnyi.


Uyu mutoza we avuga ko yagambaniwe n’umukinnyi utarakinaga ndetse ko ubu yanigendeye ageze muri Zambia.

Nyuma y’iyi baruwa, abantu bakaba baragiye batanga ibitekerezo bitandukanye aho nka Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yavuze ko uwahagaritse uyu mutoza ari we wari ukwiriye guhanwa.

Ati “Ubwo icyaha ashinjwa ni ikihe? Giteganywa n’iyihe ngingo y’amategeko ahana? Uwahagaritse uyu mutoza ahubwo niwe wari ukwiye guhanwa, kuko atubahirije ingingo ya 16 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.”

Amb. Dr Diane Gashumba na we avuga ko bidasobanutse kuko n’iyi baruwa banditse imuhagarika izo mpungenge z’abakinnyi zitigeze zigaragazwa.

Ati “Uwamuhagaritse yavanguye! Abakinnyi impungenge bagize ntiyanasobanuye izo ari zo!”

Mu ibaruwa yasinyweho n’abakinnyi bagera ku 10 b’iyi kipe bayobowe na kapiteni wayo, Siborugira Janvier,banditse bagaragaza ko uyu mutoza arengana nta byo yigeze akorera abakinnyi.

Inkuru yabanje

Mu Rwanda ubutinganyi butumye umutoza ahagarikwa ku kazi

Umutoza uherutse kwirukanwa
Ambasaderi Diane Gashimba yanenze abirukanye uyu mutoza
Amb.Nduhungirehe Olivier nawe ntiyemeranya no kwirukanywa k’uyu mutoza
Twitter
WhatsApp
FbMessenger