AmakuruImikino

Mu Rwanda ubutinganyi butumye umutoza ahagarikwa ku kazi

Mu ibaruwa yasinyweho na perezida w’ikipe ya United Stars, Ngendahayo Vedaste, yamenyesheje umutoza wayo ko yahagaritswe kubera iperereza arimo gukorwaho ku butinganyi buvugwa muri iyi kipe.

Iyi baruwa yandikiwe Mushimiyimana Eric ni iyo ku wa Gatanu tariki 24 Nzeli 2021, imuhagarika by’agateganyo, banditseko bamuhagaritse nyuma kungurana ibitekerezo ku kibazo cy’ubutinganyi akekwahwo. Bityo ngo ibyo bagasanga bidahesha icyubahiro iyi kipe.

Ibaruwa iragira iti “Bwana Mushimiyimana Eric, mu izina rya Komite Nyobozi ya United Stars-Ruhango, nyuma yo kungurana ibitekerezo ku kibazo ucyekwaho kidahesha icyubahiro ikipe na we ubwawe kandi kikaba gikomeje guteza umwuka utari mwiza mu bakinnyi, twgaira ngo tukumenyeshe ko ubaye uhagaritswe by’agateganyo.”

Muri iyi baruwa bakomeza bavuga ko nyuma y’uko ubuyobozi bw’iyi kipe igejejweho impungenge na bamwe mu bakinnyi, babyizeho nka komite nyobozi y’iyi kipe ya United Stars, maze banzura ko bagomba kuba bamuhagaritse ku nshingano zo kuba umutoza mukuru w’iyi kipe.

Gusa ngo iperereza rirakomeje kuri iki kibazo cy’ubutinganyi bwibasiye iyi kipe nk’uko bikomeje kugaragwazwa n’abakinnyi batozwa na Mushimiyimana Eric.

Iyi kipe ya United Stars yo mu Kabagali mu Karere ka Ruhango ikaba iri mu makipe ari guhatanira kuzamuka mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda umwaka w’imikino 2021-2022.

Mu mikino iheruka gukina  iyi kipe yatsinzwe na UR FC ibitego 2-1, umukino ubanza ikaba yari yanganyije na Esperance 2-2.

Ibaruwa ihagarika Mushimiyimana Eric by’agateganyo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger