AmakuruImyidagaduro

Ruragurumana hagati ya Shaddyboo n’umukunzi we mushya (Amafoto)

Shaddyboo akomeje kugaragaza ko yanyuzwe n’umunyenga w’urukundo rwe n’unukunzi we nushya aherutse kugaragariza abakunzi be.

Abinyujije kuri Instagram, Shaddyboo yasangije abamukurikira amashusho ari kumwe na Manzi bari mu birori bishimye cyane umwe afashe undi ubutarekurana nubwo nta kintu yongeyeho ariko wabonaga ko aryohewe.

Ku rundi ruhande Manzi nawe abinyujije kuri Instagram ye ikomeje kwiyongera mu bayikurikira kuva Shaddyboo yakwemeza ko bari mu rukundo, yasangije abamukurikira nawe aya mashusho abagaragaza baseka.

Kuwa 07 Werurwe 2022 ni bwo Shaddyboo yahamije ko ari mu rukundo na Manzi Jeannot umusore w’umunyarwanda wibera muri Kenya. Ni nyuma y’imyaka igera kuri itandatu atandukanye na Meddy Saleh bafitanye abana 2.

Muri iyo myaka nta na rimwe Shaddyboo yari yarigeze avuga ku bijyanye n’urukundo rwe nubwo yagiye avugwaho kugirana ibihe byiza na benshi ku mbuga nkoranyambaga no bitangazamakuru bimwe na bimwe.

Inkuru yabanje

Shaddyboo yerekanye umukunzi we mushya wamutwaye umutima na Roho (Amafoto)

Twitter
WhatsApp
FbMessenger