AmakuruImyidagaduro

Shaddyboo yerekanye umukunzi we mushya wamutwaye umutima na Roho (Amafoto)

Mbabazi Shadia wamenyekanye nka Shaddyboo yerekanye umusore usigaye warigaruriye umutima we abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram akunda gukoresha asusurutsa abakunzi be.

Uyu mugore yashyize hanze ifoto ye ari kumwe n’umusore ayiherekesha amagambo y’urukundo , ibi bikaba byerekana ko ari mu rukundo n’uyu musore.

Shaddyboo yashyize hanze iyi foto nyuma y’amashusho amaze Iminsi asakaye ku mbuga nkoranyambaga arikumwe n’umusore mubihe byiza bahana akabizu , benshi batangira kwibaza n’iba uyu munyamideli ukunzwe kurangwa n’udushya mu rukundo ko yabonye umukunzi mushya nyuma y’igihe kinini .

Uyu munyadushya Shaddyboo yagize ati: “Amaherezo uzahura n’umuntu urambiwe imikino nyayo… kandi ubudahemuka bwe buzahura n’ubwawe.”

Mbabazi Shadia wubatse izina nka Shaddyboo ku mbugankoranyambaga kubera amafoto n’amashusho (Video) ashyira ho abantu benshi hari uko bamubona hari n’abadatinya kuvuga ko ari ’Slay Queen’, nabamubona nk’umukobwa wicuruza n’ibindi.

Shaddyboo ubusanzwe afite abana babiri b’abakobwa yabyaranye na Meddy Saleh utunganya amashusho y’abahanzi,ndetse akaba yaragiye avugwa mu rukundo n’ibyamamare bitandukanye byo mu karere u Rwanda rutuyemo k’Iburasirazuba bwa Afurika barimo Diamond ndetse na Dimpoz.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger